skol

Imyigaragambyo yakaze i Kiev, Zelensky yiswe ‘sekibi’

Yanditswe: Wednesday 23, Jul 2025

featured-image

Ibihumbi by’Abanya-Ukraine bakoze imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana umwanzuro wo gushyigikira itegeko rikuraho ubwigenge bw’ibigo bya NABU na SAPO bishinzwe kurwanya ruswa muri iki gihugu.

Iyi myigaragambyo yabaye ku wa 22 Nyakanga 2025, nyuma y’uko Perezida Zelensky yari amaze gushyira umukono ku itegeko rishyira Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru mu nshingano zo kugenzura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya ruswa (NABU) na SAPO.

Abigaragambya biraye mu Mujyi wa Kiev rwagati bafite ibyapa bisaba ko izo nzego zakomeza kwigenga bavuga amagambo agaragaza ko Perezida Zelensky ari ‘sekibi’, ko ibyo ari gukora biteye ‘ikimwaro’ ndetse ko ari ‘ubugambanyi’.

Ni itegeko kandi ryateje impaka nyinshi, kuko ritakiriwe neza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, rikaba ryarafashwe nk’irihonyora ubwigenge bw’izo nzego zombi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kiev, Vitali Klitschko, usanzwe anenga Zelensky, nawe witabiriye iyo myigaragambyo, yavuze ko ari ingenzi kurengera ubwigenge bw’izo nzego zishinzwe kurwanya ruswa.

Ati “Ni ingenzi cyane kuri njye kuba ndi hano. Abafatanyabikorwa bacu nibo bashinze kandi bateraga inkunga inzego zishinzwe kurwanya ruswa, kandi mu myaka icumi ishize bakoze ibishoboka byose kugira ngo zikore neza. None ubutegetsi burashaka kuzambura ubwo bwigenge bwazo.”

Klitschko kandi yanashinje ubutegetsi bwa Zelensky gukoresha intambara nk’impamvu yo guca intege izo nzego no kuyobora Ukraine hakoreshejwe igitugu.

Mu butumwa bw’amashusho Zelensky yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, yasobanuye ko iryo tegeko rikenewe kugira ngo rizajye ryorohereza iperereza ku byaha bya ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa