skol
fortebet

Inama ya Abaperezida b’ Umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba yasubitswe bitunguranye

Yanditswe: Friday 30, Nov 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hari hateganyijwe Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yagombaga kubera Arusha muri Tanzania, ntiyabaye ahubwo yimuriwe mu mpera z’uyu mwaka kuko Perezida w’u Burundi yanze kwitabira, ntanohereze intumwa.

Sponsored Ad

ibiro bya Perezida John Pombe Magufuri rivuga ko abayobozi b’ibihugu bitatu; Kenya, Tanzania na Uganda bari bahageze, ndetse n’uhagarariye umuyobozi w’u Rwanda nawe ahari.

Ariko ko iyi nama yasubitswe kuko uhagarariye u Burundi atayijemo kandi imyanzuro y’Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ikaba yemerwa gusa ari uko buri gihugu gihagarariwe.

Perezida Yoweri Muzeveni wa Uganda ari nawe muyobozi w’uyu muryango ubu, yahise atangaza ko iyi nama, iba buri mwaka, n’uyu igomba kuba ibihugu byose bihagarariwe, bityo ko uyu munsi batari kunyuranya n’amategeko agenga uyu muryango.

Mu ibaruwa yo kuwa 22 Ugushyingo, Perezida Pierre Nkurunziza yamenyesheje Perezida Museveni ko ibaruwa ibamenyesha iyi nama yageze muri Ambasade y’u Burundi i Kampala tariki 19 Ugushyingo.

Ko iyi nama bayimenyeshejwe bitinze cyane kuko amategeko ateganya ko nibura bayimenyeshwa mbere y’ibyumweru bine(4) bityo u Burundi butazabasha kuyitabira. Ndetse yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga we kuganira na Museveni kuri iki kibazo.

Museveni ariko yasubije Nkurunziza tariki 25 Ugushyingo ko iyi nama u Burundi bwari buyizi kuko ibyayo byaganiriweho mu zindi nama zabanje z’abandi bayobozi. Bityo ko nta mpamvu u Burundi butayitabira. Yabaye nk’ushimangira ko iyo nama izaba nubwo Nkurunziza atayitabira.

Perezida Nkurunziza ntabwo arasohoka mu gihugu cye kuva yaburizamo ‘Coup d’Etat’ yo muri Gicurasi 2015 yari igiye kumukorerwa.

Inama y’uyu munsi yari yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu, ndetse na Moussa Faki Mahamat Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa ejo yari yageze i Arusha aje muri iyi nama.

Perezida Kenyatta nawe yahageze ejo kuwa kane.

Perezida Paul Kagame we yohereje intumwa kuko ari muri Argentine mu nama ya G20, yari ahagarariwe na Amb Richard Sezibera Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga na we wari wageze Arusha.

Muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu niho u Rwanda rwagombaga gufatira ubuyobozi (busimburanwaho) bw’uyu muryango w’ibihugu. Iyi nama yari kuba uyu munsi yimuriwe tariki 27 Ukuboza 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa