skol
fortebet

Ingabo za Congo FARDC zisutse ku bwinshi mu majyaruguru ya kivu mu gace ka Nyabiondo

Yanditswe: Friday 15, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Congo FARDC cyongereye imbaraga mu gace ka kivu y’amajyaruguru, aho biteguye guhangana byeruye n’imitwe yitwaje intwaro yazengereje icyo gice, irimo M23.

Sponsored Ad

Igisirikare cya Congo FARDC cyongereye imbaraga mu gace ka kivu y’amajyaruguru, aho biteguye guhangana byeruye n’imitwe yitwaje intwaro yazengereje icyo gice, irimo M23.

FARDC yashyize imbaraga nyinshi mu gice cya Masisi mu buryo bwo kuhashinga ibirindiro bikomeye, kuko mu minsi ishize yari yateshejwe tumwe mu duce twaho yarindaga na M23 yayigabyeho igitero ikatwigarurira, gusa ikaza gusubira inyuama ku bushake.

Umuyobozi uherutse gutorwa ngo ayobore Masisi yabwiye Radio Okapi ko ingabo za Congo FARDC zisutse ku bwinshi mu gace ka Nyabiondo gaherereye mu majyaruguru ya Kivu, kumpamvu z’uko ngo bashaka kuhashinga ibirindiro bikomeye bidashobora gutsimburwa n’imitwe yitwaje intwaro ikunze kuvugwa muri ako gace.

FARDC ifashe iki cyemezo nyuma y’aho ingabo za M23 zemeye kubasubiza uduce twose zari zabambuye zigasubira inyuma ku bushake , ku mpamvu bavuze ko zigamije guha umwanya leta ya Tshisekedi gutekereza ku biganiro biberekeza ku mishyikirano.

Nubwo M23 isaba leta ya Kinshasa kujya ku meza y’ibiganiro, birasa naho bo batabikozwa kuko imbaraga batangiye gushyira mu gisirikare kirinda kivu y’amajyaruguru n’iy’uburasirazuba bisa n’aho biteguye guhangana kurenza uko bakumvikana n’iyi mitwe.

Ubuyobozi bwa M23 ntacyo buratangaza ku myitwarire ya FARDC yiteguye kubarwanya.gusa mu ntambara zose uyu mutwe wa M23 washoje ku birindiro by’ingabo za Congo byarangiraga ubatsimbuye ndetse ubereka ko ushobora no kwigarurira n’igice kinini cy’ako karere.

Gusa impande zombi zihora zitana bamwana ku watsinze intambara ibahuza,nyuma bikagaragara ko uruhande rwa Leta ya Congo rusa nurwaburiye umuti urambye umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Kuruhande rw’uyu mutwe, umuvugizi wawo Willy Ngoma aherutse gutangaza amashusho avuga ko "M23 yategereje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro mu myaka icyenda yihanganye. Ibica amarenga ko bidakunze yashaka indi nzira,aho ihabwa amahirwe cyane ari iyo gukoresha ingufu za gisirikare.

Ibitekerezo

  • Nizitera zigakubitwa zizagarukira kasayi hahite hatangira ukwigenga kwa buri ntara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa