skol
fortebet

"Inkunga zihabwa u Burundi ntacyo zabumariye"- Perezida Ndayishimiye

Yanditswe: Monday 04, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’ u Burundi yatangaje ko imfashanyo zitangwa n’amashyirahamwe mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye kw’isi atarigera abona icyo zifasha igihugu cye.
Ku bwe, ngo iyaba izo mfashanyo zifasha uburundi, buba gisigaye ari igihugu cya rutura mu gutera imbere.
Perezida Ndayishimiye yabitangaje ku wa gatanu ubwo u Burundi bwizihizaga imyaka 60 bumaze bubonye Ubwigenge.
Mu ijambo rye, Perezida Evariste Ndayishimiye yagize ati:"Twabaruye amafaranga yaba aya Banki y’isi, yaba aya Union (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’ u Burundi yatangaje ko imfashanyo zitangwa n’amashyirahamwe mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye kw’isi atarigera abona icyo zifasha igihugu cye.

Ku bwe, ngo iyaba izo mfashanyo zifasha uburundi, buba gisigaye ari igihugu cya rutura mu gutera imbere.

Perezida Ndayishimiye yabitangaje ku wa gatanu ubwo u Burundi bwizihizaga imyaka 60 bumaze bubonye Ubwigenge.

Mu ijambo rye, Perezida Evariste Ndayishimiye yagize ati:"Twabaruye amafaranga yaba aya Banki y’isi, yaba aya Union Européenne, y’aba ay’ibindi bihugu bya rutura, imfashanyo zose baduhaye ngo nizo guteza imbere u Burundi, twashatse icyo zakoze twarakibuze.

Twarazengurutse turareba dusanga icyo kintu bita ngo ni ibihugu bije kuguteza imbere atari byo, kuko iyaba aribyo,ndebye amfaranga amaze gutangwa mu Burundi,igihugu cy’u Burundi kiba gisigaye ari igihugu cya rutura."

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi akavuga ko ubu badakeneye ababafasha ahubwo bakeneye abo bafatanya kuko ngo barashoboye.

Perezida Evariste Ndayishimiye yahamagariye Ishyirahamwe mpuzamahanga ONU gushyigikira u Burundi mu rugamba rwo kwiteza imbere igihugu no gushyira hamwe kw’Abarundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa