skol
fortebet

Iran: Ebrahim Raisi ni we watorewe kuba Perezida mushya

Yanditswe: Saturday 19, Jun 2021

Sponsored Ad

Ebrahim Raisi w’ibitekerezo bikarishye yatsinze amatora ya perezida benshi bavuga ko yakozwe ku buryo bumuha amahirwe kurusha abandi.

Sponsored Ad

Yashimiye Abanya-Iran kumushyigikira, nyuma yo kwegukana amajwi 62%.

Bwana Raisi ni we mucamanza mukuru muri Iran kandi azwiho kugira ibitekerezo bikarishye cyane byo kudashaka impinduka.

Yafatiwe ibihano n’Amerika, ndetse yavuzweho kugira aho ahuriye n’ibikorwa byo mu gihe cyashize byo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ku mfungwa.

Perezida wa Iran aba ari we mutegetsi wa kabiri ukomeye mu gihugu, inyuma y’umutegetsi w’ikirenga w’iki gihugu.

Bwana Raisi azarahira mu ntangiriro y’ukwezi kwa munani, kandi azaba afite ububasha bukomeye kuri politiki y’imbere mu gihugu ndetse no kuri politiki mpuzamahanga ya Iran.

Ariko mu buryo bw’imitegekere ya Iran, umutegetsi w’ikirenga w’iki gihugu, Ayatollah Ali Khamenei, akaba n’umutegetsi mukuru w’idini, ni we uba ufite ijambo rya nyuma ku bintu byose birebana n’ubuzima bw’igihugu.

Iran itegekwa bishingiye ku mahame y’idini yo kudashaka impinduka, kandi hagiye habaho kugabanya ubwisanzure mu bya politiki kuva habaho impinduramatwara ya kisilamu yo mu 1979.

Abanya-Iran benshi babonye aya matora nk’ayakozwe ku buryo Bwana Raisi aba ari we uyatsinda, bituma batayitabira.

Imibare ya leta igaragaza ko ubwitabire muri aya matora bwari ku kigero cyo hasi cyane ku matora ya perezida yose yabayeho muri iki gihugu, ku kigero cya 48.8%, ugereranyije n’ayabanje yo mu 2017 yitabiriwe ku kigero kirenga 70%.

Ebrahim Raisi ni nde?

Uyu mukuru mu idini ya Islam w’imyaka 60, mu gihe kinini cy’akazi ke yabaye umushinjacyaha.

Mu 2019 ni bwo yagizwe umukuru w’ubucamanza, hashize imyaka ibiri atsinzwe ku bwiganze bw’amajwi na Hassan Rouhani mu matora ya perezida aheruka.

Bwana Raisi yigaragaje nk’umuntu washobora cyane kurwanya ruswa no gucyemura ibibazo by’ubukungu bya Iran.

Ubwo yari amaze gutora mu murwa mukuru Tehran, yagize ati: "Ibibazo by’abaturage bacu ku bitaragezweho birahari".

Akurikiza bikomeye ibisabwa n’abakuru b’idini bari ku butegetsi muri Iran, ndetse anabonwa nk’ushobora gusimbura Ayatollah Khamenei nk’umutegetsi w’ikirenga wa Iran.

Abanya-Iran benshi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bakomoje ku ruhare bivugwa ko Bwana Raisi yagize mu gutanga igihano cy’urupfu mu kivunge ku mfungwa za politiki mu myaka ya 1980.

Yari umwe mu bacamanza bane bahagarikiye ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu ku mfungwa zigera hafi ku 5.000, nkuko bivugwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International.

Agnès Callamard, umukuru wa Amnesty International, yagize ati:

"Kuba Ebrahim Raisi yazamutse ku mwanya wa perezida aho gukorwaho iperereza ku byaha byibasiye inyoko muntu by’ubwicanyi, kunyuruza abantu ku ngufu n’iyicarubozo, biributsa mu buryo bubabaje ko umuco wo kudahana uganje muri Iran".

Iran nta na rimwe yigeze yemera ko habayeho kwica imfungwa mu buryo bw’ikivunge, kandi na Bwana Raisi nta na rimwe yigeze avuga ku ruhare ashinjwa kugira muri ubwo bwicanyi.

Amnesty International inavuga ko nk’ukuriye ubucamanza, Bwana Raisi yahagarikiye umuco wo kudahana mu bategetsi no mu nzego zishinzwe umutekano bashinjwa kwica abari bari mu myigaragambyo mu gihe cy’imidugararo yo mu 2019.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa