skol
fortebet

Ishyaka Green Party ryasabye Leta y’u Rwanda kuganira n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya hatarimo FDLR

Yanditswe: Friday 05, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryasabye Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro iba hanze yarwo iyirwanya gusa itarimo abakoze Jenoside kuko ngo aribwo Abanyarwanda bareka kugira ubwoba bw’intambara.
Mu kiganiro Ubuyobozi bw’iri shyaka bwagiranye n’abanyamakuru bwavuze ko mu migabo n’imigambi bwari bufite bwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika imyinshi Leta y’u Rwanda yabonye ifite ishingiro iyishyira mu bikorwa gusa bifuza ko Leta y’u Rwanda (...)

Sponsored Ad

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryasabye Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro iba hanze yarwo iyirwanya gusa itarimo abakoze Jenoside kuko ngo aribwo Abanyarwanda bareka kugira ubwoba bw’intambara.

Mu kiganiro Ubuyobozi bw’iri shyaka bwagiranye n’abanyamakuru bwavuze ko mu migabo n’imigambi bwari bufite bwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika imyinshi Leta y’u Rwanda yabonye ifite ishingiro iyishyira mu bikorwa gusa bifuza ko Leta y’u Rwanda yakwegera imitwe iba hanze yarwo iyirwanya itarimo iyakoze Jenoside hanyuma bakagirana ibiganiro igashyira hasi intwaro.

Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party,Hon.Frank Habineza, yagize ati "Twumva ko leta y’u Rwanda yashyira imbaraga mu biganiro n’abatavuga rumwe nayo baba bafite intwaro cyangwa batazifite.Tukumva ko ibyo bishobora kuzana umutekano ku Rwanda.

Kuko kurwanda gusa hari igihe uyu munsi utsinda umuntu akagenda akagaruka intambara ntizirangire.Ntawe utakwifuza kuba mu gihugu kidafite umuntu uri hanze uzagitera.

Igihugu ukakibyariramo abana ariko uziko hari umuntu uri hanze ufite intwaro igihe cyose azagaruka gutera.Ntabwo uba wumva ko ufite umutekano urambye.’

Yakomeje avuga ko ari leta yonyine yatuma bikunda kuko ari inshingano zayo kandi ngo yabigeraho binyuze mu gushyiraho amahuriro y’ibiganiro cyangwa se hagashyirwaho ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane ajyanye na Politike yaba mu Rwanda no hanze.

Green Party ivuga ko abanyarwanda bakwiriye kumva ko Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi ari abanzi kuko ngo nta gihugu batabamo ahubwo hakwiriye guhabwa agaciro ibitekerezo batanga mu kubaka igihugu.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryashimiye Guverinoma y’u Rwanda ko yasubije ikibazo abarimu bari bafite cy’umushahara wari hasi cyane gusa rivuga ko hakwiriye no kurebwa mu bo muri Kaminuza bahembwa atajyanye n’urwego rwabo aho Umuyobozi waryo yavuze ko hari abamubwiye ko bafite impamyabumenyi zihanitse nka PhD na Doctorate ariko bahembwa amafaranga ari munsi yaba barusha amashuri ndetse avuga ko ikibazo cy’umushahara muke kiri mu baganga.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda risanga hakwiye kuvaho umusoro ku butaka umuntu akodesha.

Dr. FrankHabineza yagize ati:"Ni nko kugusaba umusoro w’inzu ukodesha kandi atari iyawe.Gusa yashimiye leta gutanga icyangombwa cya burundu kikagera ku myaka 99.

Green Party of Rwanda ivuga ko hakenewe ubutabera ku bafunzwe by’agateganyo bamaze imyaka muri gereza bataragezwa imbere y’inkiko bataburanishijwe ngo bakatirwe cyangwa babe abere.

Yatanze urugero rwa Dr. Kayumba Christopher wahoze ari umwalimu muri kaminuza utaraburanishwa kimwe n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa