Ishyaka MSD ryasabye Perezida Ndayishimiye guhagarika kugira u Rwanda urwitwazo
Yanditswe: Tuesday 02, Jan 2024
Ishyaka MSD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi rivuga ko umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye atari akwiye kugira u Rwanda urwitwazo kuko ngo ubukene bwugarije Abarundi n’uburundi muri rusangi atari u Rwanda rwabiteye.
Umuvugizi w’iryo shyaka Epitace Nshimirimana avuga ko u Rwanda rutaba urwitwazo rw’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu n’ibindi bibazo byugarije u Burundi.
Mu kiganiro yahaye radiyo RPA kuri uyu wa 1 Mutarama 2024, Epitace Nshimirimana yagize ati : "Ku kibazo cyerekeye amagambo twebwe tubona ko ateye isoni umukuru w’igihugu arimo gukoresha mu gushinja igihugu cy’u Rwanda, twebwe tubona ko bituruka ku bibazo umurengera byugarije ubutegetsi bwa Ndayishimiye uyu munsi adashobora kubonera igisubizo.
U Rwanda rero, tubona ko rurimo ruraba urwitwazo rw’ibibazo by’umutekano muke Evariste Ndayishimiye yateje mu gihugu cya Congo mu koherezayo abasirikare mu ntambara itareba uburundi none muri iki gihe barimo baricwa banafatwa mpiri n’imitwe bahanganye.
U Rwanda rurimo ruraba urwitwazo rw’uko nta bisubizo Leta y’Uburundi ifite kwibura ry’ibikomoka kuri peteroli riri mu gihugu, u Rwanda rurimo kuba urwitwazo rw’uko Leta ya Ndayishimiye nta bisubizo ifite ku ibura ry’amafaranga y’agaciro, nta bisubizo ifite by’ubukene butangiye gutuma Abarundi uyu musi bicwa n’inzara."
Ibyo umuvugizi w’ishyaka MSD abitangaje nyuma y’aho Umukuru w’igihugu Ndayishimiye ashinje incuro ebyiri u Rwanda ko arirwo rwahaye ubuhungiro ndetse kikanafasha umutwe RED-TABARA, watangaje ko wahisemo intambara kugira ngo wumvishe Ndayishimiye ko agomba kwemera ibiganiro akabaha ibyo bakeneye.
Ku bijyanye n’ubwicanyi buherutse guhitana abantu 20 bo ku musozi wa Vugizo muri zone ya Gatumba,Ishyaka MSD risaba Leta y’uburundi kwemera hakajyaho ikipe yigenga ishinzwe iperereza.
Ati "…turasaba Leta y’uburundi kwemera ko hashyirwaho ikipe yigenga ibwira ukuri abarundi n’amahanga abahekuye igihugu ,ikipe yigenga ishobora gushyira ahagaragara abakoze buriya bwicanyi bw’indengakamere."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *