skol
fortebet

Ishyaka rya Tshisekedi ryarwanyije gahunda ya Kiliziya na Angilikani y’ibiganiro kuri M23

Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, ryarwanyije gahunda ya Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani y’ibiganiro n’Abanye-Congo bavuga rikumvikana, ku ntambara y’ingabo z’iki gihugu n’umutwe wa M23.

Sponsored Ad

Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, tariki ya 9 Gashyantare 2025 ubwo yakomozaga kuri iyi gahunda, yagaragaje ko Leta ya RDC ikwiye kwihutira kuganira na M23 kugira ngo bishakire ibisubizo ibibazo byatumye birwana.

Cardinal Ambongo yasobanuye ko nibiba ngombwa, abahagarariye Kiliziya Gatolika na Angilikani bazasanga M23 mu mujyi wa Goma, kandi ngo n’iyo yaba iba mu kwezi, bazayisangayo kuko icy’ingenzi ari amahoro.

UDPS kuri uyu wa 11 Gashyantare yatangaje ko imiryango ishingiye ku myemerere nka Kiliziya na Angilikani bidakwiye kwivanga mu bikorwa bya politiki, ahubwo ko bikwiye kwamamaza amahoro, byubaha ubutegetsi.

Yagize ati “UDPS/Tshisekedi iributsa ko amadini adafite umuhamagaro wo kujya muri gahunda za politiki mu cyimbo cy’inzego za Leta. Irasaba abayobozi b’amadini akorera mu gihugu gushyigikira ubutumwa bw’amahoro no kwishyira hamwe kw’abenegihugu, ikiruta byose bakubaha ubuyobozi bwa Leta bwemewe n’amategeko.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, na we yatangaje ko nubwo Perezida Tshisekedi yakiriye abahagarariye aya madini, atigeze abaha uburenganzira bwo gutangiza iyi gahunda.

Ati “Rwose bari gutangiza gahunda yabo igamije kugera ku gihango cy’amahoro, ariko nta wayisobanura, habe na Perezida wa Repubulika.”

Ibiganiro bigera ku mahoro byashyigikiwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC), ubwo bahuriraga i Dar es Salaam tariki ya 8 Gashyantare 2025. Banasabye ko imirwano n’ubushotoranyi bihagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa