skol
fortebet

J.Kagame yagarutse ku ihungabana rikomeye bamwe mu banyarwanda bahuye naryo mu 1994

Yanditswe: Monday 18, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2017 Madame Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye ya 72, yakomeje kumibanire yaranze abanyarwanda nyuma ya Jenoide yakorewe Abatutsi mu 1994, anakomoza kuburyo abagore bafashwe ku ngufu bakanashinyagurirwa.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Republika Paul Kagame munsi w’ejo yarayoboye inama ya 14 ya komisiyo y’umuyoboro mugari wa internet.
Yanagarutse ku ihungabana rikomeye bamwe mu banyarwanda bahuye naryo, yasabye abari muri iri (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2017 Madame Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye ya 72, yakomeje kumibanire yaranze abanyarwanda nyuma ya Jenoide yakorewe Abatutsi mu 1994, anakomoza kuburyo abagore bafashwe ku ngufu bakanashinyagurirwa.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Republika Paul Kagame munsi w’ejo yarayoboye inama ya 14 ya komisiyo y’umuyoboro mugari wa internet.

Yanagarutse ku ihungabana rikomeye bamwe mu banyarwanda bahuye naryo, yasabye abari muri iri huriro kureka akababwira amateka akomeye yaranze igihugu cye mu myaka 23 ishize.

Yagarutse ku buryo abarenga miliyoni bishwe, abagore ibihumbi bagafatwa ku ngufu ndetse bakanduzwa agakoko gatera Sida, abandi bagasigara ari abapfakazi, abana benshi bagasigara ari imfubyi, abandi bagahunga igihugu.

Yagize ati “Ibi ndabivuga kuko mbigomba abarokotse benshi batinyuka kubwira ibyababayeho abo bumva ko ari abavandimwe ba hafi.”

Yifashishije ijambo ‘Ntibizongera’ yagaragaje ko ari gahunda yomoye ibikomere bya benshi, ndetse yabaye imbarutso aho abanyarwanda bishatsemo ibisubizo bakuba igihugu kibereye buri mu Nyarwanda.

Ntibizongera yabaye gahunda nziza yo guhamya koko ko ari ukuri koko byose bishoboka buri wese abigizemo uruhare.

Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye irateganya gutangira imirimo yayo kuri uyu wa kabiri I New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikaba izaganira ku ngingo zitandukanye cyane cyane harimo ijyanye no gukora amavugurura adasanzwe mu mikorere ya Loni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa