skol
fortebet

Jeannette Kagame yongeye guha abana b’ u Rwanda ’NOHELI’

Yanditswe: Sunday 09, Dec 2018

Sponsored Ad

Umufasha wa Perezida w’ u Rwanda yakiriye abana baturutse mu turere twose tw’ igihugu bagera kuri 200 basangira umutsima n’ amafunguro ndetse anabaha impamba y’ impanuro.

Sponsored Ad

Uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro kuri iki Cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018. Abana bari muri uyu muhango barimo abatsinze neza, abafite ubumuga n’ abandi.

Jeannette Kagame yasabye aba bana kugira intego no gukorera ku mihigo.

Yagize ati “Nagirango mbahe umukoro w’ umwaka dusoza. N’ abakuru biratureba, nitugera mu rugo dushake aho twandika umuhigo umwe tugomba kugeraho buri kwezi. Iki gihe nicyo abantu bafatira ingamba bagasuzuma uko bawusoje, bakanoza uko bazakora ukurikira”.

Jeannette Kagame yabwiye aba bana ko iyo mihigo n’ intego baza kwiyemeza bageze mu rugo bazabigeraho bafatanije n’ ababyeyi babo.

Uyu muhango waranzwe no gutanga impano aho umufasha wa Perezida Kagame yahaye abana imipira yo gukina, bakata umutima ndetse banasangira amafunguro.

Si ubwa mbere Jeannette Kagame ahaye abana noheli , ahubwo uyu muhango umaze kuba ngaruka mwaka kuko mu mpera za buri mwaka Jeannette Kagame akoranyiriza hamwe abana bari hagati y’ imyaka 7 na 12 bagafatanya kwishimira umunsi mukuru wa noheli.


Ibitekerezo

  • uy’umugore was Nyakubahwa Paul Kagame arashoboye we na nyakubahwa bazakomeze batuyobore Turamukunda !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa