skol
fortebet

Kadaga ngo ntazemera ko abadepide ba Uganda bamera nk’ Abafurika y’ Epfo

Yanditswe: Monday 02, Oct 2017

Sponsored Ad

Perezidante w’ intego ishinga amategeko ya Uganda Rebecca Kadaga yavuze ko adashobora kwihanganira akavuyo mu nteko ishinga amateko nk’ uko bamwe mu badepite b’ Afurika y’ Epfo bajya bagateza.
Ibi yabivuze mu gihe mu nteko ishinga amategeko ya Uganda hadutse akavuyo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’ icyumweru gishize ubwo basuzumaga umushinga w’ itegeko ryo kuvugurura ingingo y’ imyaka y’ amavuko Perezida wa Uganda adakwiye kurenza akiyobora.
Icyo gihe abadepite bafashe bagenzi babo mu mashati, (...)

Sponsored Ad

Perezidante w’ intego ishinga amategeko ya Uganda Rebecca Kadaga yavuze ko adashobora kwihanganira akavuyo mu nteko ishinga amateko nk’ uko bamwe mu badepite b’ Afurika y’ Epfo bajya bagateza.

Ibi yabivuze mu gihe mu nteko ishinga amategeko ya Uganda hadutse akavuyo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’ icyumweru gishize ubwo basuzumaga umushinga w’ itegeko ryo kuvugurura ingingo y’ imyaka y’ amavuko Perezida wa Uganda adakwiye kurenza akiyobora.

Icyo gihe abadepite bafashe bagenzi babo mu mashati, haduka imirwano n’ imvururu zatumye abadepite 25 bahagarikwa by’ agateganyo.

Agereranya ibi n’ ibijya bibera mu nteko ishinga amategeko y’ Afurika y’ Epfo Kadaga yavuze ko atazemera ko bigera aho abadepite bacekekesha Perezida mu nteko ishinga amategeko nk’ uko bikorwa muri Afurika y’ epfo.

Yagize ati “Muri Afurika y’ Epfo ntibemerera Perezida (Jacob Zuma) kuvugira mu nteko ishinga amateko. Abo batabimwemerera n’ abo mu ishyaka ritavurumwe n’ ubutegetsi Economic Freedom Fighters riyobowe na Julius Malema”

Yunzemo ati “Ntushobora guhagarika imirimo y’ inteko, inteko ni nk’ ikibuga cy’ umupira, iyo uhawe ikarita itukura urasohoka, nta bubasha ufite bwo kuguma ku kibuga, iyo wihaye gutsimbarara igihano kiriyongera”

Yavuze ko atazihanganira imyitwarire nk’ iyi muri Uganda. Avuga ko abadepite bashobora gusaba ko ingengo y’ imari idasomwa ntihagire igikorwa.

Kadaga yavuze ko abadepite bambara udutambaro dutukura mu mutwe yadashyigikiye ko ingingo y’ 102 agaka ka 2 ivugururwa bacekekesheje Minisitiri w’ intebe Dr Ruhakana Rugunda. Ibi ngo byabaye ubwo Dr Rugunda yarimo asobanura icyatumye hongerwa abashinzwe umutekano ku ngoro y’ inteko ishinga amategeko.

Kadaga ati “Iyo udakunze ikintu umanika ikiganza, ukakinyomoza, ariko ntabwo uhagarika imirimo y’ inteko”

Ingingo y’ 102, agaka ka kabiri mu itegeko nshinga rya Uganda ivuga ko Perezida wa Uganda agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 35 na 75.
Perezida Museveni uyoboye iki gihugu afite 73 bivuze ko iyi manda izarangira amaze kugeza kuri 77.

Iri tegeko ritavuguruwe ntabwo Perezida Museveni yazemererwa kongera kwiyamamaza mu matora y’ umukuru wa Uganda azaba muri 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa