skol
fortebet

Kenya: Raila Odinga ashobora gukuramo kandidatire mu matora

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2017

Sponsored Ad

Raila Odinga yamaze gutangaza ko ashobora gukuramo kandidatire mu matora y’Umukuru w’igihugu ahatanyemo na Perezida Uhuru Kenyatta atenganyijwe gusubirwamo muri iki gihugu ngo nta muntu wamuhana ndetse ngo nta n’itegeko ryamukurikirana.
Ibi abigarutse nyuma y’uko abonye abayoboke be barikugurwa n’ishyaka, Jublilee riri ku butegetsi aho bari guhabwa amafaranga kugirango bazatore Kenyatta.
Odinga utavuga rumwe n’Ubutegetsi akaba ari nawe uyobora ishyaka The National Super Alliance (NASA) (...)

Sponsored Ad

Raila Odinga yamaze gutangaza ko ashobora gukuramo kandidatire mu matora y’Umukuru w’igihugu ahatanyemo na Perezida Uhuru Kenyatta atenganyijwe gusubirwamo muri iki gihugu ngo nta muntu wamuhana ndetse ngo nta n’itegeko ryamukurikirana.

Ibi abigarutse nyuma y’uko abonye abayoboke be barikugurwa n’ishyaka, Jublilee riri ku butegetsi aho bari guhabwa amafaranga kugirango bazatore Kenyatta.

Odinga utavuga rumwe n’Ubutegetsi akaba ari nawe uyobora ishyaka The National Super Alliance (NASA) unarihagarariye mu matora ya Perezida, yasabye abamushyigikiye kudashukwa n’amafaranga barimo guhabwa , ati: " impinduka dukeneye zishingiye ku baturage, kandi nta muturage ugomba kugurwa amafaranga."

The Citizen yandikirwa muri Kenya yavuze ko ku kibazo cy’uko Odinga yakuramo kandidatire yagisubije nta gihunga aho ngo kuyikuramo ari uburenganzira bwe ndetse yizeye neza ko nta muntu wamukurikirana nyuma y’amatora.

Ati: " Nimpitamo kudahatana mu matora muri aya matora yabanje kwibwa ni uburenganzira bwanjye kandi nta rukiko ruzankurikirana."

Odinga aravuga ko abamushyigikiye barimo kugurwa mu gihe hari abazwi cyane barimo Isaac Ruto, Paul Otuoma, Moses Akaranga, Yusuf Chanzu, Hassan Omar bamaze kuva muri NASA bakajya muri Jubilee.

Kuri uyu wa mbere Uhuru Kenyatta yagaragaje ko yakiriye neza gahunda ya Odinga yo kwikura mu matora aho yagize ati: "Niba abo duhanganye badashaka amatora aciye mu mucyo bagomba kuva mu nzira kugirango igihugu gikomeze gutera imbere."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa