skol

Kenya: Raila Odinga wemeje kwitabira amatora yatangiye gusaba abaturage amafaranga

Yanditswe: Friday 08, Sep 2017

Raila Odinga yamaze gutangaza ko azitabira amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kenya, ni nyuma yo gutangaza igihe kini ko adakozwa ibyo gusubira mu matora mu gihe cyose Komisiyo y’amatora yaba idahindutse cyangwa ngo abayigize bafungwe.
Odinga uyoboye(NASA), ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Perezida Uhuru Kenyatta, yatangiye gusaba abaturage gutanga amafaranga azakoreshwa n’ihuriro mu bikorwa byo kwiyamamaza bashakisha amajwi.
Mu magambo yemeje ko azitabira amatora (…)

Mu magambo yemeje ko azitabira amatora ateganyijwe tariki ya 17 Ukwakira 2017, ati “Amatora azaba mu kwezi gutaha, turasaba abadushyigikiye mu gihugu hose kwitabira aya matora no gutanga inkunga yabo ku bikorwa byo kwiyamamaza.”

Nk’uko bigaragara mu kinyamakuru The East African, odinga ahamya ko umusanzu wose uko waba ungana buri mutu yatanga wagira akamaro kanini cyane ku ishyaka.Ngo niyo byaba ari igiceri kimwe cyangwa ifaranga ngo ryahindura ubuzima bwa benshi.

Ati ” Buri giceri mu gutanga uyu musanzu gifite agaciro. Turasaba abantu bacu gutanga n’amashilingi 10 , amashilingi 100 , 1,000 n’ibihumbi 100, ayo buri wese ashoboye kubona.”

Uyu mugabo mu kiganiro n’itangazamakuru wakunze gukoresha amagambo yumvikanisha nk’umukizwa, yavuze ko utanga uwo musanzu ngo azaba akatishije tike imuganisha i Kanani(ubutaka bw’isezerano buvugwa muri Bibiliya bwari bwarasezeranyijwe Abanya-Israel).

Ati ” Nutanga uwo musanzu, uraba uguze itike yawe y’i Kanani.”

Ku wa 08 kanama 2017, Amajwi akimara gutangazwa mu ijoro ryo kuwa Gatanu imyigaragambyo yaratangiye mu duce dushyigikiye Odinga kugeza kuwa Gatandatu abagera kuri 24 bari bamaze gupfa, abandi 93 bakomeretse nk’uko Reuters yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa