skol
fortebet

Kenya: Ubwoba buvanze n’amatsiko byishe abaturage bategereje ibyavuye mu matora

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Iminsi itandatu nyuma yo gutora, ntiharamenyekana uwatsinze amatora ya perezida wa Kenya. Byitezwe ko ashobora gutangazwa uyu munsi.
Kubara kugenda buhoro kw’ibyavuye mu matora, abanya-Kenya bafite igishyika kivanze n’ubwoba.
Hejuru ya 3/4 by’ibyavuye mu majwi bimaze kumenyekana, Visi Perezida William Ruto niwe uri imbere ya mukeba we Raila Odinga.
Kubera ibyabaye hambere, igishyika n’ubwoba bw’imvururu biri henshi muri Kenya mu gihe haba hatangajwe perezida watsinze.
Abantu ku giti cyabo, (...)

Sponsored Ad

Iminsi itandatu nyuma yo gutora, ntiharamenyekana uwatsinze amatora ya perezida wa Kenya. Byitezwe ko ashobora gutangazwa uyu munsi.

Kubara kugenda buhoro kw’ibyavuye mu matora, abanya-Kenya bafite igishyika kivanze n’ubwoba.

Hejuru ya 3/4 by’ibyavuye mu majwi bimaze kumenyekana, Visi Perezida William Ruto niwe uri imbere ya mukeba we Raila Odinga.

Kubera ibyabaye hambere, igishyika n’ubwoba bw’imvururu biri henshi muri Kenya mu gihe haba hatangajwe perezida watsinze.

Abantu ku giti cyabo, imiryango n’amatsinda bitandukanye, nka Kiliziya Gatolika, basabye abanyekenya kwirinda ibikorwa byose byatangiza urugomo.

Kuwa gatandatu nijoro, polisi irwanya imyivumbagatanyo yahamagajwe aho barimo kubarira amajwi ku rwego rw’igihugu i Nairobi.

Aho, abashyigikiye Raila Odinga bari binjiye ahantu habujijwe kugera bibasira abashinzwe amatora babashinja uburiganya.

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Odinga yabashije kugera ku ndangururamajwi ya komisiyo y’amatora maze anenga igikorwa cyo kubara amajwi kirimo kuba.

Mbere y’uko iyo ndangururamakwi bayizimya, Saitabao Ole Kanchory yagize ati: “Ndashaka kubwira igihugu ko Bomas ya Kenya ari ahantu hari kubera ibyaha”.

Bomas ni ku kigo cy’umuco cya Kenya i Nairobi gikoreshwa nk’aho kubarira amajwi ku rwego rw’igihugu.

Abashyigikiye Ruto bashinja bacyeba babo kwivanga mu gikorwa cyo kubara amajwi aho kuri Bomas of Kenya.

Komisiyo y’amatora ntigomba kurenza kuwa kabiri saa kumi n’imwe z’umugoroba itaratangaza uwatsinze amatora.

Byifashe bite muri rubanda ya Kenya?

Hari umwuka w’igishyika n’ubwoba mu gihugu kuko guhangana mu matora mu myaka yashize kwabayemo imvururu n’urugomo cyangwa se amatora yose agaseswa.

Susan Leguyam, umucuruzi w’imboga mu mujyi wa Eldoret ushyigikiye Ruto yabwiye BBC ati: “Nta kabuza turashaka ko umuhungu wacu ajya mu ngoro y’umukuru w’igihugu, ariko ndananiwe kubera politiki.”

Mu mujyi wa Kisumu ahiganje abashyigikiye Odinga, Oliver Ochieng ucunga umutekano avuga ko “ubuzima bwahagaze” mu mujyi mu gihe bategereje ibiva mu matora.

Yabwiye BBC ati: “Turashaka kumenya, ni Raila cyangwa Ruto, kugira ngo dukomeze ubuzima bwacu. Twiteguye kwakira ibiva mu matora.”

Tuzamenya ryari ibyayavemo?

Mu gihe haboneka uwatsinze biboneka, ibikorwa byo kwishima byahita bisakara mu bamushyigikiye – ariko komisiyo y’amatora niyo yonyine igomba kwemeza uwatsinze.

Kugira ngo atsinde amatora ya perezida ku kiciro cya mbere, umukandida agomba kubona:

Hejuru ya 1/2 cy’amajwi yose mu gihugu
Nibura 25% by’amajwi mu ntara 24 kuri 47 za Kenya

Iyo bitagenze bityo amatora ajya mu kiciro cya kabiri, cyahita kiba tariki 08 Nzeri(9), nk’uko biteganywa n’amategeko.

Perezida Uhuru Kenyatta ari kuva ku butegetsi nyuma yo gusoza manda ebyiri yemerewe n’itegekonshinga.

Yashyigikiye uwahoze ari mukeba we igihe kirekire, Raila Odinga, aho gushyigikira uwari amwungirije William Ruto.

Nyuma y’itora rya 2007, abantu bagera ku 1,200 barishwe naho 60,000 bahunga ingo zabo, kubera ibyavugwaga ko amajwi yibwe.

Mu 2017, amakosa menshi mu matora yatumye Urukiko rw’Ikirenga rusesa ibyayavuyemo rutegeka ko amatora asubirwamo bushya.

Kuri iyi nshuro ababishinzwe bari ku gitutu cyo kudakora ikosa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa