Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yagiranye ibiganiro n’intumwa zoherejwe na Perezida Moon Jae-in wa Korea y’Epfo bavuga ku nama yaguye yahuza abayobozi bombi nk’uko impande zombi zabitangaje kuri uyu wa kabiri. Ni ikindi kimenyetso ko ibi bihugu byifuza kubana mu mahoro.
Intumwa zivuye muri Korea y’Epfo zakiriwe na Kim niryo tsinda riheruka muri iki gihugu ku mpamvu z’ibiganiro kumva mu myaka irenga 10 ishize.
Uku kwegerana biri kuba nyuma y’intambara y’ubutita imaze iminsi (…)
Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yagiranye ibiganiro n’intumwa zoherejwe na Perezida Moon Jae-in wa Korea y’Epfo bavuga ku nama yaguye yahuza abayobozi bombi nk’uko impande zombi zabitangaje kuri uyu wa kabiri. Ni ikindi kimenyetso ko ibi bihugu byifuza kubana mu mahoro.
Intumwa zivuye muri Korea y’Epfo zakiriwe na Kim niryo tsinda riheruka muri iki gihugu ku mpamvu z’ibiganiro kumva mu myaka irenga 10 ishize.
Uku kwegerana biri kuba nyuma y’intambara y’ubutita imaze iminsi ishingiye ku ntwaro kirimbuzi Pyongyang yashyizemo imbaraga.
Ibiro ntaramakuru bya Korea ya Ruguru byatangaje ko Perezida Kim yakiriye neza itsinda ry’abayobozi bavuye muri Korea y’Epfo banamuzaniye ibaruwa yandikiwe na Perezida Moon Jae-in.
Ibi biro ntaramakuru bivuga ko Perezida Kim yishimiye umuhate wa Perezida Moon wo guhurira mu nama yaguye y’ibihugu byombi.
Ubutegetsi bwa Seoul bwo bwatangaje ko nta mwanzuro uragerwaho ku nama ishobora kuzahuza ba Perezida Kim na Moon, ishobora kuba iya mbere ibayeho kuva 2007.
Perezida Kim yaganiriye n’intumwa za Seoul mu gihe kirenze amasaha ane ndetse ngo basangira amafunguro ku biro by’ishyaka ry’abakozi rya Korea ya ruguru i Pyongyang nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Korea y’Epfo, Blue House.
Amakuru arambuye ku rugendo rwabo ngo aratangazwa kuri uyu wa kabiri izi ntumwa nizigaruka i Seoul.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *