skol
fortebet

‘Kongerera ubushobozi abagore niyo nzira rukumbi yo kubahiriza uburenganzira bwabo’ Antonio Guterres

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye Antonio Guterres asanga inzira rukumbi yatuma uburenganzira bw’ umugore n’ umukobwa bwubahirizwa ari ukubongerera ubushobozi.
Antonio Guterres yabitangaje mu butumwa yageneye Isi ku munsi mpuzamahanga w’ abagore wizihizwa tariki ya 8 Werurwe buri mwaka.
Uwo muyobozi yagaragaje ko nubwo hari intera abagore bagezeho hari ahagikenewe imbaraga. Avuga ko imyanya ikomeye y’ ubuyobozi ikihariwe n’ abagabo.
Yagize ati “Kongerera ubushobozi abakobwa n’ (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye Antonio Guterres asanga inzira rukumbi yatuma uburenganzira bw’ umugore n’ umukobwa bwubahirizwa ari ukubongerera ubushobozi.

Antonio Guterres yabitangaje mu butumwa yageneye Isi ku munsi mpuzamahanga w’ abagore wizihizwa tariki ya 8 Werurwe buri mwaka.

Uwo muyobozi yagaragaje ko nubwo hari intera abagore bagezeho hari ahagikenewe imbaraga. Avuga ko imyanya ikomeye y’ ubuyobozi ikihariwe n’ abagabo.

Yagize ati “Kongerera ubushobozi abakobwa n’ abagore niyo nzira rukumbi yo kurinda uburenganzira bwabo. Hakwiye kurebwa niba bahabwa umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwabo

Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye Antonio Guterres

Uwo muyobozi yavuze ko ubukungu bwihariwe n’ abagabo, yongeraho ko abagore bakwiye gutezwa imbere mu nzego nyinshi ijwi ryabo rikumvikana.

Guterres yongeyeho ko abagore baterwa ubwoba bakanahohoterwa, avuga ko ikibi kurenza ibindi ariko abategura ibikorwa by’ ubutagondwa n’ ubuhezanguni bifashisha abagore mu gukwirakwiza ingengabitekerezo zabo.

Umunsi mpuzamahanga w’ umugore watangiye kwizihizwa mu mwaka w’ 1911. Mu Rwanda wizihirijwe mu karere ka Rubavu.

Ni umunsi wizihijwe mu mgihe umugore w’ Umunyarwandakazi yishimira ko yahawe ijambo mu nzego zitandukanye zirimo inzego nkuru z’ ubuyobozi.

Mu Nteko mu mutwe w’Abadepite turi kuri 64%, muri Sena bageze hafi kuri 38 %, mu nzego za guverinoma bageze kuri 41%, wareba mu butabera 40% , ba guverineri 50%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa