Koreya y’Epfo:Umugore yahanganye n’umusirikare ashaka kumwambura imbunda
Yanditswe: Thursday 05, Dec 2024

Ijoro ry’akaduruvayo ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu muri Koreya y’Epfo ryabayemo ibintu benshi batekerezaga ko ari bimwe bya kera habayeho.
Kimwe cy’umwihariko cyashishikaje benshi: umugore uhanganye n’abasirikare bari boherejwe kubuza abadepite kwinjira mu nteko ishingamategeko.
Videwo igaragaza Ahn Gwi-ryeong, w’imyaka 35, umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic Party, acigatira imbunda y’umusirikare mu gusakabaka kwabayeho, yahererekanyijwe cyane ku mbuga za internet.
Yabwiye BBC ishami ritangaza amakuru mu rurimi rw’Igikoreya ati: "Ntabwo natekereje... Nari nzi gusa ko twagombaga guhagarika ibi [byari birimo kuba]."
Ahn yaragiye agera ku nyubako y’inteko ishingamategeko ubwo abasirikare barimo bayimanukiraho, nyuma gato yuko perezida atangaje amategeko yo mu ntambara muri Koreya y’Epfo hose.
Cyo kimwe na benshi mu rubyiruko rw’Abanya-Koreya y’Epfo, Ahn ntiyari yarigeze abona icyo ijambo "amategeko yo mu ntambara" risobanuye. Amategeko yo mu ntambara yaherukaga gutangazwa muri icyo gihugu mu mwaka wa 1979.
Ubwo Ahn yumvaga amakuru bwa mbere, yemera ko yahiye ubwoba.
Iyo amategeko yo mu ntambara atangajwe, ibikorwa bya politike birimo nko guteranira muri mitingi (mu nama) no gukora imyigaragambyo biba bibujijwe, ndetse ibitangazamakuru hamwe n’ibikorwa byo gutangaza amakuru, bigenzurwa n’abategetsi.
Abarenze kuri ayo mategeko bashobora gutabwa muri yombi cyangwa bagafungwa bidasabye ko habaho inyandiko itanga uruhushya rwo kubafata.
Nyuma gato yuko amategeko yo mu ntambara atangajwe muri Koreya y’Epfo, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Lee Jae-myung yasabye abadepite guteranira mu nteko ishingamategeko bagatora bahindura impfabusa iryo tangazo.
Ubwo Ahn yari ageze ku nteko ishingamategeko ku wa kabiri saa tanu z’ijoro (23:00) zirenzeho iminota micye ku isaha yaho, ni ukuvuga nka saa kumi z’umugoroba (16:00) mu Rwanda no mu Burundi, yibuka ko yazimije amatara yo mu biro mu kwirinda ko abonwa, mu gihe indege za kajugujugu za gisirikare zari zirimo zizenguruka hejuru ye.
Igihe yari ageze mu nyubako nkuru y’inteko, rwari rwabuze gica hagati y’abasirikare, abategetsi, abajyanama n’abaturage.
Yagize ati: "Ubwo nabonaga abasirikare bafite imbunda... numvise ari nkaho ndimo kureba amateka asubira inyuma."
Ahn na bagenzi be bashakaga cyane kubuza abasirikare kwinjira mu nyubako nkuru y’inteko, aho amatora yari agiye kubera.
Bafunze inzugi zizengurutsa zo mu buryo bw’ikoranabuhanga, bazifungira imbere, ndetse barunda ibikoresho byo mu nzu n’ibindi bintu biremereye imbere y’imiryango.
Ubwo abasirikare batangiraga gutera intambwe begera, Ahn yateye intambwe abegera.
Agira ati: "Mu by’ukuri, ubwa mbere nari mfite ubwoba." Yongeraho ati: "Ariko mu kubona uko guhangana, naratekereje nti ’Sinshobora guceceka’."
Ahagana saa saba z’ijoro (1:00) zo ku wa gatatu, abadepite batoye umwanzuro usaba gukuraho amategeko yo mu ntambara. Bose uko ari 190 bari bahari – muri 300 ubusanzwe bagize inteko – batoye basaba ko ayo mategeko avaho.
Saa kumi n’iminota 26 zo mu rukerera (04:26), Perezida Yoon Suk Yeol yatangaje ko yisubiyeho kuri icyo cyemezo cye.
Nyuma yuko akajagari kagabanutse, Ahn, by’igihe gito, yasinziriye imbere mu nyubako y’inteko ishingamategeko.
Yakomeje agira ati: "Mu by’ukuri nari nifitemo ubwoba gacye bwo kujya hanze y’inteko mu gitondo kuko byasaga nkaho nta ’taxi’ zirimo kugenda, ndetse na nyuma y’akaduruvayo nk’ako ko mu ijoro ry’ejo, byari bigoye gusubira mu buzima busanzwe."
Mu kiganiro na BBC, Ahn yari acyambaye umupira w’umukara w’ijosi rirerire n’ijaketi yo mu ruhu yari yambaye muri videwo yafashwe muri iryo joro.
Yanyuzagamo imbamutima zikamurenga.
Yagize ati: "Bishengura umutima kandi birababaje kuba ibi birimo kuba muri Koreya yo mu kinyejana cya 21."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *