skol
fortebet

Kwibuka28: Hibutswe Abatutsi biciwe I Nyanza ya Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’ingabo za ONU

Yanditswe: Monday 11, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wambere tariki ya 11 Mata, ku rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro,habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi basaga ibihumbi 96 bishwe mu gihe cya Jenoside barimo abatereranwe n’ingabo za Loni zari zishinzwe kugarura amahoro (MINUAR) kuri ETO Kicukiro.

Sponsored Ad

Aba batutsi bishwe ku itariki nk’iyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo gusigwa n’ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR zari zibarinze muri ETO-KICUKIRO zikabata mu maboko y’interahamwe. Nyuma biciwe ku musozi wa Nyanza no mu nkengero zawo.

Umuhango wo kwibuka izi nzirakarengane witabiriwe n’imiryango y’abarokotse genocide yakorewe abatutsi bunamiye ababyeyi,abavandimwe n’inshuti zabo zahaguye zizize ayo mahano.

Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Karidinari Kambanda watangije uyu muhango n’isengesho, yibukije abantu ko nta muntu uhitamo aho avukira,ababyeyi bamubyara cyangwa ubwoko,ahubwo ko byose bigenwa n’Imana yaremye muntu.

Mu ijambo rye ryikaze, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Kicukiro Madame Solange UMUTESI yasubiye mu mabi yakozwe n’inzego z’abanyamahanga zari zishinzwe kurinda abishwe zikabatererana bakicwa n’interahamwe ku munsi nk’uyu, aboneraho gushimira inkotanyi zagize uruhare rusesuye mu guhagarika ubwicanyi bwari bumaze kwisazira imbaga y’Abatutsi zirangajwe imbere na Perezida Paulo Kagame.

Ku ncuro ya 28 abanyarwanda n’inshuti zabo bunamira imbaga y’abatutsi baguye muri ETO kicukiro. Kuri ubu Umuyobozi w’akarere yashimiye ubusitani bwubatswe ahakorerwa imihango yo kwibuka mu rwego rwo gukomeza gusigasira ukuri kuri Genocide yakorewe abatutsimu 1994.

N’igikorwa cyagizwemo uruhare runini na Madam wa Perezida wa Repuburika Jeanette Kagame.

Urwibutso rwa Genocide ruri Inyanza mu karere ka kicukiro, ubu rushyinguyemo abatutsi basaga ibihumbi 96 biganjemo abiciwe mu ishuri rya ETO kicukiro no mu nkengero zaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa