skol
fortebet

Kwinjira kwa Congo muri EAC, hari ibisubizo bizatanga ku mutekano muke uvugwa mu karere?

Yanditswe: Monday 18, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi yasinyiraga kwinjira mu muryango wa A furika y’iburasirazuba EAC, abaturage be nabo babaraga ibinyacumi by’imyaka bamaze bakimbirana bishingiye ku moko n’ururimi.

Sponsored Ad

Ubwo Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi yasinyiraga kwinjira mu muryango wa A furika y’iburasirazuba EAC, abaturage be nabo babaraga ibinyacumi by’imyaka bamaze bakimbirana bishingiye ku moko n’ururimi.

Aha niho umukuru w’iggihugu cya Uganda yahereye yibutsa abagize akarere ka Furika y’iburasirazuba ko bagomba kwita cyane ku cyo bahuriyeho aho guhora bakimbiranye bidashira.

Perezida Museveni yavuze ko usibye kuba turi abantu, duhuriye no ku rurimi rumwe.
Yagize ati” twese turi bamwe.nshobora kuvuga mu rurimi rw’iwacu,muri Congo bakumva ibyo mvuze,Perezida Kagame w’u Rwanda nawe avuze mu Kinyarwanda abatuye Rutshuru muri DRC bamwumva. Turi abantu dufite icyo duhuriyeho.ikirenze kuri ibyo kandi , dufite icyo Uburayi budafite. Icyo n’ururimi rw’igiswahiri. None kuki tutagikoresha gushaka umutekano urambye no kwiteza imbere? “

Ibyo Perezida museveni yavuze ko ibihugu bya EAC bihuriyeho kongeraho ubukungu bw’igihugu cya Congo nibyo miriyoni 90 zituye aka karere kagizwe n’ibihugu 7 zigiye guhanganisha ku isoko.

Hagati aho,haracyari ubwoba ko kushaka kugaragaza urwego ruri hejuru mu bukungu kuri buri gihugu muri ibi bya East African Community bizakomeza gukurura amakimbirane n’umutekano muke hagati yabyo aho kubakana nk’intego y’uyu muryango wa EAC.

The EastAfrican yanditse ko ubwo kongo yasinyiraga kwinjira muri EAC abakuru b’ibihugu baganiriye ku kwagura isoko n’ubukungu bw’ibi bihugu. Gusa baterwa impungenge n’umutekano muke uvugwa kuri imwe mu mipaka y’ibi bihugu.
Kwinjizwa kwa DRC muri EAC kwabaye ubwo muri kivu y’amajyaruguru havugwaga imirwano yatumye M23 yigarurira icyo gice cyose.
M23 imaze imyaka 10 iteza imidugararo muri kongo, kugera n’ubu Kinshasa yemewe mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba(EAC).
Kujyeza ubu, ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ntiburabasha kubonera umuti urambye uwo mutwe wa M23 .gusa bakomeza gushamangira ko utizwa umurindi n’u Rwanda basangiye umunyamuryango wa EAC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa