skol

Le Pen yabonye zeru mu bafaransa batoreye i Kigali

Yanditswe: Monday 25, Apr 2022

featured-image

Kimwe n’ahandi ku isi ,ahari Umufaransa wese wujuje ibyangombwa yagombaga kwitorera umukuru w’igihugu cyabo. Nahao mu Rwanda niko byagenze, aho byarangiye Le Pen wari uhanganye na Emmanuel Macron yabuze ijwi na rimwe.

Kimwe n’ahandi ku isi ,ahari Umufaransa wese wujuje ibyangombwa yagombaga kwitorera umukuru w’igihugu cyabo. Nahao mu Rwanda niko byagenze, aho byarangiye Le Pen wari uhanganye na Emmanuel Macron yabuze ijwi na rimwe.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022. Abafaransa barenga miliyoni 48 ni bo byari biteganyijwe ko bari butore Umukuru w’Igihugu hagati ya Emmanuel Macron ubarizwa mu Ishyaka La République En Marche na Marine Le Pen wo mu rya Le Rassemblement National.

Mu bafaransa bari hano mu Rwanda batoye , abagera kuri 265 biyandikishije muribo 144 nibo bari bemerewe gutora.
Ibararura ry’amajwi ryagaragaje ko Emmanuel Macron ariwe watsinze ku bwiganze bw’amajwi 131, naho Marine Le Pen bari bahanganye yabonye amajwi 0
Naho abandi 13 barifashe byitwa imfabusa nk’uko tweeter y’Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine ibigaragaza hano

Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Yatowe ku majwi 58.2% mu gihe Marine Le Pen bari bahanganye yabonye 41.8%.

Emmanuel Macron na Marine Le Pen bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye kuyobora u Bufaransa nyuma yo gutsinda mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2022. Bari imbere mu bakandida 12 bacyitabiriye, Macron yagize amajwi 27.85% mu gihe Le Pen yabonye 23.15%.

Emmanuel Macron umaze imyaka itanu ayobora u Bufaransa, ni we wahabwaga amahirwe yo gukomeza kuyobora abasaga miliyoni 67 bo muri iki gihugu no muri manda ya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa