Liberiya: Abaturage barazindukira mu matora, Abakandida 20 barahatanye
Yanditswe: Monday 09, Oct 2017
Ejo ku musi wa kabiri, Abanyeliberiya barazindukira mu matora y’umukuru w’igihugu. Bazahitamo uzasimbura Perezida Ellen Johnson Sirleaf ugiye kurangiza manda y’imyaka ibiri yemererwa n’itegeko Nshinga.
Abakandida 20 nibo bashyizwe ku rutonde rw’abahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.Muri bo harimo icyegera cya Perezida Ellen, Joseph Boakai wahoze ari umukinyi w’umupira w’amaguru.Uyu mugabo kandi yigeze no guhangana na Perezida Ellen mu matora y’Umukuru w’igihugu ubugira kabiri.
Rosa Labah umwe (...)

Rosa Labah umwe mu baturage bashigikiye Perezida Sirleaf yatangaje ko bakeneye umukuru w’igihugu uzakomeraza aho yari agejeje ‘ Dukeneye umuntu ushobora gukomereza aho yari agejeje’.
Hari abandi bavuga ko Ellen yakoze byiza byinshi ariko ko hakenewe umusimbura.Abo nabo bashigikiye abatavuga rumwe na reta bashyigikiye George Weah. Uwo Weah arashyigikiwe mu buryo bukomeye mu gihugu. Nawe kandi yigeze kwiyamamariza kuyobora iki gihugu nk’uko bitangazwa n’ijwi ry’Amerika.
Yamenyekanye cyane ubwo yari umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru.Weah avuga ko kuri ubu afite icyizere cy’uko uyu mwaka azatsinda amatora dore ko ari ku nshuro ya gatatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *