skol
fortebet

Malawi: Umudepite wa mbere mu mateka ufite ubumuga bw’uruhu yarahiye

Yanditswe: Friday 05, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Overstone Kondowe niwe muntu ufite ubumuga bw’uruhu [nyamweru] wa mbere warahiye kuba umudepite mu nteko ishingamategeko ya Malawi.
Abantu bafite ubu bumuga bw’uruhu muri Malawi kenshi bagiye bakorerwa ibikorwa bibi birimo ivangurwa ndetse no kwicwa ku mpamvu zinyuranye.
Kuva mu 2014, habaye ibitero by’urugomo 170 kuri aba bantu bafite ubumuga bw’uruhu, harimo 20 bishwe, nk’uko bivugwa na Amnesty International.
Kondowe, uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi Malawi Congress Party, abonwa (...)

Sponsored Ad

Overstone Kondowe niwe muntu ufite ubumuga bw’uruhu [nyamweru] wa mbere warahiye kuba umudepite mu nteko ishingamategeko ya Malawi.

Abantu bafite ubu bumuga bw’uruhu muri Malawi kenshi bagiye bakorerwa ibikorwa bibi birimo ivangurwa ndetse no kwicwa ku mpamvu zinyuranye.

Kuva mu 2014, habaye ibitero by’urugomo 170 kuri aba bantu bafite ubumuga bw’uruhu, harimo 20 bishwe, nk’uko bivugwa na Amnesty International.

Kondowe, uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi Malawi Congress Party, abonwa nk’impirimbanyi y’intwari, rimwe yahagaze imbere y’abapolisi bafite intwaro bariho bahagarika imyigaragamyo yari ayoboye.

Mbere yo kwiyamamariza kuba umudepite, yari umujyanama wa perezida ku bijyanye n’ubumuga.

Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Kuba umuntu wa mbere ufite ubu bumuga utorewe uyu mwanya hari byinshi cyane binyitezweho, si muri Malawi gusa ahubwo isi yose irareba ibyo nzakora.

"Amagambo mperuka kubwira abantu bafite ubumuga, by’umwihariko ba nyamweru, ni uko badakwiye kwisuzugura."

Kuri Facebook yashyizeho amashusho ari kurahira, yongeraho ijambo ati: "Imana imfashe…"

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa