skol

Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ umutegetsi bwa Kabila ngo Kabila ntabwoba amuteye

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yavuze ko yizeye ko mu mpera z’ uyu mwaka muri iki gihugu hazaba ihererekanya butegetsi mu mahoro yongeraho ko ntabwoba afitiye Kabila.

Katumbi umaze imyaka ibiri mu buhungiro ari mu Rwanda mu nama ya Mo Ibrahim.

Yanditse kuri konte ya Twitter agira ati “ Nejejwe no kuba nageze I Kigali mu Rwanda mu nama ya Mo Ibrahim no gushyikiriza igihembo Ellen Johnson Sirleaf. Uyu mugore ni intangarugero mu guhererekanya demukarasi n’ ubutegetsi mu mahoro. Dutegereje iryo simburana muri RDC tariki 23 Ukuboza 2018!”

Yongeyeho ati “Ubwo ndi mu Rwanda haravuka ibirego bidafashije kuko badakunda u Rwanda”

Avuga ku matora yitezwe muri Congo yagize ati “Muri Nyakanga si kera. Nsubiyeyo RDC na Kabila ntabwo bazantera ubwoba”

Katumbi nubwo asubiye muri Congo ashobora gutabwa muri yombi kubera ibyaha bifitanye isano n’ umutungo ashinjwa, gusa we arabihakana. Katumbi wamaranye imyaka 10 ubwenegihugu bw’ Ubutaliyani yahawe muri 2000 avuga ko "Kabila ariwe utuma ibura umutekano”.

Katumbi avuga ko Kabila niyanga ko amatora aba bazifashisha umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ Amagepfo SADEC ukagira icyo ubikoraho.

Manda za Perezida Kabila zarangiye mu mpera za 2016, amatora y’ umukuru w’ igihugu akomeza gutinda ku mpamvu abatavugarumwe na Kabila bavuga ko ari uko ashaka kugumana ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa