skol
fortebet

Mozambique: Uganda ishobora kohereza abasirikare kurwanya ibyihebe

Yanditswe: Thursday 28, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko Uganda ishobora kohereza abasirikare benshi muri Mozambique gufasha kurwanya abarwanyi biyitirira Islam mu ntara ya Cabo Delgado.

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko Uganda ishobora kohereza abasirikare benshi muri Mozambique gufasha kurwanya abarwanyi biyitirira Islam mu ntara ya Cabo Delgado.

Perezida Museveni ibyo yabitangaje ubwo yavugana n’abanyamakuru i Entebbe ari kumwe na Prezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, uri mu rugendo rw’akazi rw’iminsi itatu rugamije gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Uganda isanzwe ifite abasirikare muri Somalia no muri Republika ya Demokrasi ya Kongo, aho igisirikare cyayo, UPDF, kirwanya umutwe Allied Democratic Forces, umutwe w’abarwanyi b’abanya-Uganda ufite icyicaro mu burasirazuba bwa Kongo, ukagirana imikoranire ya hafi n’ibyihebe bya Islamic State.

Museveni yavuze yuko mu igihe ibikorwa by’abo barwanyi bitahagarikwa, koherezayo abasirikare benshi byogira icyo bigeraho.

Uganda ariko isanzwe ifasha abasirikare ba Mozambique mu kubaha ibikoresho bya gisirikare.

Umukuru w’igihugu cya Mozambique, Filipe Nyusi, yavuze yuko Uganda ifasha cyane igihugu cyiwe kandi ko hari ibindi byinshi biri munzira.

Abasirikare b’u Rwanda hamwe n’abo mw’ishyirahamwe ry’akarera ka Afrika y’amajyepfo, SADC, basanzwe bafasha igisirikare cya Mozambique kurwanya intagondwa.

Raporo ya Global Initiative Against Transnational Crime ifite ikicaro i Geneve, iherutse kwerekana ko mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka abarwanyi biyitirira Islam baguye ibikorwa byabo imbere no hanze ya Mozambique n’ubwo igisirikari mpuzamahanga cyaje gutanga ubufasha mu kubarwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa