skol

Museveni yakuriye inzira ku murima impunzi z’Abanyarwanda zishaka ubwenegihugu bwa Uganda

Yanditswe: Monday 07, Jul 2025

featured-image

Perezida Yoweri Museveni yashwishurije impunzi z’Abanyarwanda zishaka ubwenegihugu bwa Uganda, azimenyesha ko itegeko ririho ritabibemerera.

Yatanze iki gisubizo kuri uyu wa 7 Nyakanga 2025, ubwo yasobanuraga imiterere y’ikibazo cy’Abanyarwanda bo muri Uganda bamaze imyaka myinshi basaba ibyangombwa.

Museveni yasobanuye ko yahisemo kwinjira muri iki kibazo, kuko kudaha aba bantu ibyangombwa bimaze kumurakaza, cyane ko cyakabaye cyarakemutse hashingiwe ku makuru atangwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Ati “Inama mperutse kugirana n’Abavandimwe, Abanyarwanda ba Uganda ku wa 23 Kamena 2025 muri Perezidansi i Entebbe, hari Minisitiri w’Umutekano, abashinzwe abinjira n’abasohoka n’abakora mu kigo cy’igihugu cy’indagamuntu, bamfashije kumva neza ikibazo cy’ubwenegihugu ku baturage bimukiye muri Uganda gituruka. Nari maze kurakazwa n’ibirego by’uko by’umwihariko Abanyarwanda bacu b’abimukira bafatwa nabi. Nari natangiye gutekereza ko bamwe mu bantu bari gutanga ibirego bitari byo kuri iki kibazo bagamije umugambi mubi.”

Museveni yavuze ko nyuma y’iyi nama yabashije gusobanukirwa neza imiterere y’iki kibazo.

Yavuze ko Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda ndetse n’Ikigo gishinzwe Indangamuntu, ataribyo bikwiriye kwemeza amakuru ku bwenegihugu bw’aba Banyarwanda bo muri Uganda.

Yavuze ko izi nzego zombi zikwiriye kugendera ku makuru ava mu nzego z’ibanze kuko arizo zizi neza aba baturage.

Ati “Mu byukuri ntabwo byumvikana ndetse si ngombwa kuba twatakaza umwanya wacu ku bantu bakora mu biro hano i Kampala, kugira ngo bagene Umunya-Uganda n’utari Umunya-Uganda."

Yavuze ko nubwo haba hari ibikorwa by’abantu bashaka kwiyita Abanya-Uganda, abujuje ibisabwa badakwiriye kuvutswa uburenganzira bwabo.

Uyu Mukuru w’Igihugu yashimangiye ko abakwiye guhabwa ibi byangombwa ko ari abakomoka ku Banyarwanda bimukiye muri Uganda mu 1926 na mbere yaho.

Yavuze ko ariko na bo badakwiye kugira ubwenegihugu bubiri, kuko niba bakeneye ubwa Uganda, bagomba kureka ubw’ibindi bihugu. Ati “Icyo tutakwemera ubu ni ubwenegihugu bubiri burimo ubw’ibihugu by’ibituranyi cyangwa ibyo muri Afurika byose.”

Ku Banyarwanda bahungiye muri Uganda, Museveni yasobanuye ko abenshi batashye ariko ko bake basigayeyo bifuza ubwenegihugu, kubuhabwa ubu bitashoboka keretse itegeko rivuguruwe.

Yagize ati “Impunzi nyinshi zaratashye. Ariko ku basigaye, niba bashaka kuba Abanya-Uganda, twabibemerera tuvuguruye itegeko. Afurika y’Iburasirazuba niyunga ubumwe, tuzagira ubwenegihugu bwa Afurika y’Iburasirazuba.”

Perezida Museveni yatangaje ko komite ishinzwe kugenzura amakuru mu karere ari rwo rwego rwa nyuma ruzajya rwemeza niba Umunyarwanda wo muri Uganda yujuje ibisabwa kugira ngo abone ibyangombwa, babihabwe hashingiwe kuri icyo cyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa