skol
fortebet

Mushikiwabo yasanze Macky Sall ngo baganire ku mvururu za politiki zivugwa iwe

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Gashyantare, Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yerekeje i Dakar, kugira ngo aganire kuri politiki ya Senegal na Perezida Macky Sall.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru wa OIF yishimiye icyemezo cya Perezida cyo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Akanama gashinzwe kurengera itegeko nshinga yo ku ya 15 Gashyantare anamushishikariza kwihuta muri iki cyerekezo kugira ngo abaturage ba Senegal babone umucyo ku cyiciro gikurikira cy’amatora.

Yibukije ko OIF ifite ubunararibonye muri uru rwego kandi ko, niba Senegal ibishaka, yiteguye gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’iki gikorwa nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyu muryango uhuje ibihugu bikoresha Igifaransa.

Louise Mushikiwabo yaboneyeho umwanya wo gushimangira akamaro ko kuba Perezida ashobora kugarura ituze mu gihugu vuba kandi, hamwe n’abandi banyapolitiki bose muri Senegal, bagaharanira kubungabunga umutekano muri Senegal, nk’ikintu cya ngombwa, atari ku baturage ba Senegal gusa ahubwo no ku karere kose, gasanzwemo ibibazo byinshi bya politiki.

Ku wa Gatanu ushize, urukiko rw’itegeko nshinga rwa Senegal rwatesheje agaciro icyemezo cyafashwe na Perezida Macky Sall cyo gusubika amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyijwe muri uku kwezi.

Icyifuzo cye ku munota wa nyuma cyo gusubika amatora yo ku itariki ya 25 Gashyantare cyateje ikibazo gikomeye cya Senegal kitabayeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, bituma havuka imyigaragambyo yiciwemo abantu mu gihugu ubusanzwe cyabonwaga nk’indiri y’ituze isigaye mu karere ka Afurika y’iburengerazuba gakunze kurangwamo ihirika ry’ubutegetsi rya hato na hato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa