skol
fortebet

Nigeriya: Urukiko rwemeye kumva ubujurire ku byavuye mu matora ya Perezida

Yanditswe: Tuesday 09, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rushinzwe gukemura Impaka mu matora ya Perezida muri Nigeria, ku wa Mbere rwatangiye kumva ubujurire bw’abakandida bari bahanganye na Bola Tinubu watangajwe nka Perezida mushya w’icyo gihugu.

Sponsored Ad

Abo bakandida barimo Atiku Abubakar waje ku mwanya wa kabiri na Peter Obi waje ku mwanya wa gatatu, barasaba ko amatora asubirwamo kuko ibarura ry’amajwi ritanyuze mu mucyo.

Uru rukiko rufite iminsi 180 uhereye igihe rwagerejweho ikirego, yo kuba rwafashe umwanzuro, abajuriye batanyurwa bagakomeza mu rukiko rw’ikirenga.

Atiku na Obi bavuga ko amajwi yatangajwe na Komisiyo y’Amatora akwiriye guteshwa agaciro kuko mu ibarura hagaragayemo amakosa akomeye. Bavuga kandi ko Tinubu atabonye 25% by’abatoye bose muri buri Leta nk’uko amategeko abisaba, bityo agomba gusubirwamo.

Tinubu w’imyaka 71 kandi ashinjwa kuba yariyamamaje atabyemerewe kubera ibirego by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge yigeze gushinjwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Komisiyo y’Amatora ya Nigeria yemeye ko hari amakosa amwe yagiye aboneka mu ibarura ry’amajwi, gusa ivuga ko ntacyo byahungabanyijwe ku majwi rusange yatangajwe.

AFP yatangaje ko ibi birego bishobora kutazagira icyo bihungabanya ku irahira rya Tinubu riteganyijwe tariki 29 Gicurasi, agasimbura Perezida Muhammadu Buhari usoje manda ze ebyiri.

Guhera mu 1999 ubwo Nigeria yayoborwaga hashingiwe kuri demokarasi, buri gihe amatora ya Perezida akurikirwa n’ibirego by’uburiganya, gusa nta na rimwe ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora birateshwa agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa