skol
fortebet

Nta coup d’état yamara umunsi muri Uganda - Umuhungu wa Perezida Museveni

Yanditswe: Wednesday 15, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, avuga yuko igisirikare cy’iki gihugu byagitwa umunsi umwe gusa mu guhasha abagerageza guirika ubutegetsi nkuko byagendekeye Prezida wa Guinea Alpha Condé.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, asanzwe ari umugaba w’igisirikare kirwanira ku butaka, yanditse mu butumwa kuri twitter ko abasirikare baramutse bigometse bahita "bashyirwa ku murongo".
Muri ubwo butumwa yashyizemo ifoto ya Col Mamady Doumbuya,umusirikare wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri (...)

Sponsored Ad

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, avuga yuko igisirikare cy’iki gihugu byagitwa umunsi umwe gusa mu guhasha abagerageza guirika ubutegetsi nkuko byagendekeye Prezida wa Guinea Alpha Condé.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, asanzwe ari umugaba w’igisirikare kirwanira ku butaka, yanditse mu butumwa kuri twitter ko abasirikare baramutse bigometse bahita "bashyirwa ku murongo".

Muri ubwo butumwa yashyizemo ifoto ya Col Mamady Doumbuya,umusirikare wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Guinea.

Mu cyumweru gishize, Perezida Museveni yahamagariye abahiritse ubutegetsi muri Guinea "kuvaho", avuga ko ibyo bakoze ari "ugutera intambwe isubira inyuma".

Yabwiye ikinyamakuru France 24 ati "Byabayeho mu myaka ya 1960 - byari mu bigize ibibazo bya Afrika,rero iryo hirikwa ry’ubutegetsi ndaryamaganye".

Bwana Condé - Perezida wa Guinea wari muri manda ya gatatu - yahiritswe ku butegetsi tariki 5 z’uku kwezi n’abasirikare bagize urwego kabuhariwe, bamushinja imyitwarire mibi hamwe na ruswa.

BBC

Ibitekerezo

  • Wagahungu we wareka kwihara ko na Alpha Conte yivugiragako nta coup d etat yashoboka ngo kuko yizeye ingabo, wavuga uziga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa