skol
fortebet

Odinga yasabye ihindurwa ry’abagize komisiyo y’amatora mbere y’uko ahatana

Yanditswe: Monday 18, Sep 2017

Sponsored Ad

Umukuru w’abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga kuri iki cyumweru dusoje yabwiye abarwanashyaka be gukora imyigaragambyo mu gihugu bagamije gusaba ko haba impinduka muri komisiyo y’amatora mbere y’uko itariki y’amatora ya kabiri igera.
Odinga kugeza n’ubu aracyashimangira ko bamwe mu bagize komisiyo y’amatora bahindurwa kandi ko atahirahira yitabira amatora ya kabiri abo bantu batavanywemo; uyu mugabo wagiye utsindwa ku nshuro zose yahatanye avuga ko agira amacyenga bitewe n’uko (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga kuri iki cyumweru dusoje yabwiye abarwanashyaka be gukora imyigaragambyo mu gihugu bagamije gusaba ko haba impinduka muri komisiyo y’amatora mbere y’uko itariki y’amatora ya kabiri igera.

Odinga kugeza n’ubu aracyashimangira ko bamwe mu bagize komisiyo y’amatora bahindurwa kandi ko atahirahira yitabira amatora ya kabiri abo bantu batavanywemo; uyu mugabo wagiye utsindwa ku nshuro zose yahatanye avuga ko agira amacyenga bitewe n’uko ngo iyo komisiyo yashyigikiye Perezida Uhuru Kenyatta mu matora yabaye ku wa 08 kanama 2017.

Kimwe mubyo abashinja n’uko bamwe mu bagize iyo komisiyo bagize uruhare mu iyibwa ry’amajwi. Komisiyo y’amatora yatangaje ko isubirwamwo ry’ayo matora riba ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa cumi.

Ibyo bivugwa uko mu gihe Perezida Uhuru Kenyatta we avuga ko komisiyo y’amatora idakwiye guhindurwa kandi agasaba urukiko rw’ikirenge kutivanga muri uwo mwanzuro.

Kenya ifite amateka atari meza kubijyanye n’ amatora y’ umukuru w’ igihugu bitewe n’ ibyabayeyo muri 2007/2008. Muri uyu mwaka habaye imvururu zakurikiye amatora ya Perezida zihitana abagera ku 1500.

Abakurikiranira hafi politiki y’ iki gihugu bavuga ko itandaro y’ izo mvururu ifitanye isano no kuba abaturage b’ iki gihugu bashyigikira umukandida bitewe n’ uko bakomoka mu bwoko bumwe, ikindi ngo byatewe n’ uko itangazamakuru by’ iki gihugu icyo gihe ryatije umurindi iryo vangura bakandida rishingiye ku moko.

Mu minsi ishize, Odinga uyoboye(NASA), ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Perezida Uhuru Kenyatta, yatangiye gusaba abaturage gutanga amafaranga azakoreshwa n’ihuriro mu bikorwa byo kwiyamamaza bashakisha amajwi.

Mu magambo yemeje ko azitabira amatora ateganyijwe tariki ya 17 Ukwakira 2017, ati “Amatora azaba mu kwezi gutaha, turasaba abadushyigikiye mu gihugu hose kwitabira aya matora no gutanga inkunga yabo ku bikorwa byo kwiyamamaza.”

Perezida Uhuru Kenyatta yasabye abanya Kenya gukomeza kubana mu mahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa