skol
fortebet

Papa yaciriye inzira umuhungu ’umenyekanisha Imana’ ngo abe umutagatifu

Yanditswe: Friday 24, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhungu w’Umutaliyani wari ufite munsi y’imyaka 20 wavukiye i London mu Bwongereza – wari umuhanga mu gukwirakwiza inyigisho za Kiliziya Gatolika ku mbuga za internet bikamuviramo kwitwa "umenyekanisha Imana" – yitezwe kugirwa umutagatifu.

Sponsored Ad

Carlo Acutis yapfuye mu mwaka wa 2006, afite imyaka 15, bivuze ko yaba ari we mu ’millennial’ – inyito ihabwa abantu bavutse kuva mu ntangiriro y’imyaka ya 1980 kugeza mu mpera y’imyaka ya 1990 – ugizwe umutagatifu.

Ibi bikurikiye igikorwa cya Papa Francis cyo kwitirira uwo muhungu igitangaza cya kabiri.

Cyabayemo gukira kw’umunyeshuri wo muri kaminuza wo mu mujyi wa Florence mu Butaliyani, wavaga amaraso mu bwonko nyuma yo gukomereka ku mutwe.

Mu 2020, Carlo Acutis yari yaragizwe umuhire – intambwe ya mbere yerekeza ku butagatifu – nyuma yuko yitiriwe igitangaza cya mbere, cyo gukiza umwana w’Umunya-Brazil wari urwaye indwara yavukanye yo mu mpindura (cyangwa pancréas mu Gifaransa) ye.

Igitangaza cya kabiri cyemejwe na Papa nyuma yo gukorana inama n’urwego rwa Vatican rushinzwe ibyo kugira abantu abatagatifu.

Ntibiramenyekana igihe azagirirwa umutagatifu.

Carlo Acutis yapfiriye mu mujyi wa Monza, mu majyaruguru y’Ubutaliyani, nyuma yo gusangwamo kanseri yo mu maraso izwi nka leukaemia. Igihe kinini cy’ubwana bwe yakimaze mu Butaliyani.

Umurambo we wajyanwe mu mujyi wa Assisi, rwagati mu Butaliyani, nyuma y’umwaka umwe apfuye. Ubu uruhukiye ahantu mu ruhame abantu bashobora kuwureba, hamwe n’ibindi bikoresho bivugwa ko bifite aho bihuriye na we.

Uretse gukora imbuga za internet (websites) za paruwasi ye n’ishuri yigagaho, yamenyekanye kubera gushinga urubuga rugamije kwegeranya ibijyanye n’igitangaza cyose kirimo Ukarisitiya cyatangajwe, arushinga habura iminsi ngo apfe.

Izina ry’irihimbano rye ry’"umenyekanisha Imana", Acutis yarihawe nyuma y’urupfu rwe kubera uyu murimo we.

Urubuga rwe ubu rwahinduwe mu ndimi nyinshi, ndetse rukoreshwa nk’ishingiro ry’imurikabikorwa rimaze kubera henshi ku isi.

Ubuzima bwe bunibukwa mu Bwongereza, aho mu mwaka wa 2020, Arkipiskopi wa Birmingham yashinze Paruwasi y’Umuhire Carlo Acutis, irimo Paruwasi ya Wolverhampton na Paruwasi ya Wombourne.

Ndetse hari ikibumbano cy’uyu ugiye kugirwa umutagatifu cyubatswe i Carfin Grotto, mu mujyi wa Motherwell muri Scotland (Écosse), ahantu hakorerwa ingendo nyobokamana ha Kiliziya Gatolika.

Ubusanzwe ibitangaza bikorwaho iperereza ndetse bigasuzumwa mu gihe cy’amezi menshi, umuntu akaba ashobora kugirwa umutagatifu hamaze kwemezwa ko hari ibitangaza bibiri yakoze.

Kugira ngo ikintu gifatwe ko ari igitangaza, ubusanzwe bisaba igikorwa kibonwa ko kirenze ibishoboka muri kamere – urugero nko gukira gutunguranye kw’umuntu wafatwaga ko ari nyakwipfira.

Umuntu uheruka kugirwa umutagatifu ni Maria Antonia de Paz y Figueroa, unazwi nka Mama Antula, umubikira wo mu kinyejana cya 18, wabaye Umunya-Argentinakazi wa mbere ubaye umutagatifu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa