skol

Perezida Buhari yatangaje impamvu ashaka indi manda

Yanditswe: Monday 07, May 2018

Perezida wa Nigariya Muhammadu Buhari yatangaje ko impamvu ashaka indi manda atari ku nyungu ze bwite ahubwo ari ku bw’ineza n’urukundo rwinshi afite byo gukorera abanyagihugu.

Ibi yabivugiye ku ishuri ribanza rya Bayagida riherereye ahitwa Daura muri leta ya Katsina kuri uyu wa Gatandatu mu muhango wo gushyira ahagaragara ibikorwa by’ishyaka rye mu gutegura amatora.

Buhari yavuze ko imbaraga zimutera gushaka kongera kuyobora ari ukugira ngo akorere abaturage no guteza imbere imibereho yabo.
Yagize ati “ Ntabwo ndi muri politike kubera imikino, ubusazi cyangwa kwigwiza ho imitungo. Igihe cyose namye ni yumvamo umuhate wo kuzana impinduka ku buzima bw’abaturage bacu”

Ni kunshuro ya mbere ishyaka APC rigiye gutegura amatora kuva ryashingwa muri 2014.

Buhari kandi yahishuye ko umuhate wo kubona impinduka nyazo ku buzima bw’abanya Nigeriya ariwo wamwumvishije ko agomba kwinjira muri politike ku nshuro ye ya mbere ukanamutera imbaraga zo guhangana mu matora yabaye muri 2003, 2007, 2011 na 2015.

Yanongeye ho ko Ubutegetsi bwe bwiyemeje kuzana umucyo, ubutabera bukanacya ubusumbane kandi ko agomba gukora uko ashoboye akabigeraho uko imbogamizi zamera kose.

Ati “ Nyuma yo gusezererwa mu ngabo, naricaye nitegereza ibigenda biba muri politike nza kubona ko igihugu gikeneye ubwunganizi ku kuri, ubutabera kongeraho n’ibindi byose bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage”.

Buhari yahamagariye abayobozi b’aza Leta kurangwa no kwihangana no gushyira ibintu ku murongo anaburira amashyaka ko nubwo amatora yegereje bagomba kumenya ko intsinzi itangwa n’imana.

Clementine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa