skol
fortebet

Perezida Donald Trump arasabwa kwegura mbere y’ uko yeguzwa

Yanditswe: Monday 07, Aug 2017

Sponsored Ad

Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika asanga Perezida w’ iki gihugu Donald Trump akwiye kwegura mbere y’ intego rusange yo kumweguza iterana.
Madamu Jackie Speier umwe mu ntumwa za rubanda zigize komisiyo y’ ubutasi muri iki gihugu avuga ko impamvu Trump agomba kwegura ari uko yateje umwuka mubi hagati y’ Amerika n’ Uburusiya.
Uyu mugore avuga ko kuba Trump yarafashe umwanzuro wo kohereza James Comey wahoze akuriye ikigo cy’ Amerika gishinzwe ubutasi kujya (...)

Sponsored Ad

Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika asanga Perezida w’ iki gihugu Donald Trump akwiye kwegura mbere y’ intego rusange yo kumweguza iterana.

Madamu Jackie Speier umwe mu ntumwa za rubanda zigize komisiyo y’ ubutasi muri iki gihugu avuga ko impamvu Trump agomba kwegura ari uko yateje umwuka mubi hagati y’ Amerika n’ Uburusiya.

Uyu mugore avuga ko kuba Trump yarafashe umwanzuro wo kohereza James Comey wahoze akuriye ikigo cy’ Amerika gishinzwe ubutasi kujya kugenzura niba Uburusiya bwarivanze mu matora aheruka ya Perezida w’ Amerika ari impamvu yatuma hatorerwa ingingo yo kumweguza.

Yagize ati “Mpora numva akwiye kutarangiza iyi manda, mpamanya n’ umutima wanjye ko akwiye kwegura mbere y’ uko dutorera ingingo yo kumweguza”

Ikinyamakuru Afrikmag dukesha iyi nkuru cyatangaje ko mu wa Gatanu w’ icyumweru gishize tariki 4 Kanama hatangajwe amakuru avuga ko umujyanama wihariye wa Trump Robert Mueller yahawe inshingano zo gukurikirana ikibazo cyo kuba Uburusiya bwaba bwarivanze mu matora y’ Amerika. Ayo makuru yavugaga ko uyu Robert Mueller yahawe misiyo yo kugoreka ikirego kugira ngo kweguzwa kwa Trump biburizwemo.

Bivugwa ko uko kwivanga k’ Uburusiya mu matora y’ Amerika aribyo byatumye Donald Trump atsinda Helary Clinton bari bahanganye mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika yabaye umwaka ushize.

Mu kiganiro Madamu Speier yahaye Radio kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama yagize ati “ Ndibwira ko byumvikana kuba Inteko rusange igomba kweguza Perezida (Trump)… Ntabwo bigiye guhita biba kano kanya niyo mpamvu Trump akwiye guhita atera indi ntambwe akagarura Mr. Mueller”

Amatora ya Perezida w’ Amerika yabaye tariki 1 Ukuboza 2016, Trump atsinda Helary Clinton bari bahanganye. Uburusiya buhakana ibyo kuba bwarivanze mu matora y’ Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa