skol
fortebet

Perezida Kagame azajya gutaha umushinga ukomeye yafashije Zimbabwe kugeraho

Yanditswe: Monday 10, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame azerekeza muri Zimbabwe mu mpera z’uku kwezi aho azaba agiye gutaha umushinga w’amashanyarazi yagizemo uruhare kuko yayishakiye abayishoyemo asaga miliyari 856 Frw.
Perezida Kagame ukomeje kugira uruhare mu iterambere rya Afurika,yashakiye Zimbabwe abashoramari bayishoyemo mililiyoni zisaga 800 z’amadolari y’Amerika mu mushinga wo kugeza amashanyarazi mu bice by’icaro.
Ibi byemejwe na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Dambudzo Mnangagwa, mu ijambo yagejeje ku bihumbi byitabiriye (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame azerekeza muri Zimbabwe mu mpera z’uku kwezi aho azaba agiye gutaha umushinga w’amashanyarazi yagizemo uruhare kuko yayishakiye abayishoyemo asaga miliyari 856 Frw.

Perezida Kagame ukomeje kugira uruhare mu iterambere rya Afurika,yashakiye Zimbabwe abashoramari bayishoyemo mililiyoni zisaga 800 z’amadolari y’Amerika mu mushinga wo kugeza amashanyarazi mu bice by’icaro.

Ibi byemejwe na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Dambudzo Mnangagwa, mu ijambo yagejeje ku bihumbi byitabiriye ibirori byateguwe n’ishyaka Zanu PF riri ku butegetsi, aho yashimangiye ko Perezida Kagame azaba umushyitsi w’icyubahiro mu muhango wo gutaha uwo mushinga wo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu cyaro.

Yagize ati: “Dufite umushinga mushya ubageraho mu mpera z’uku kwezi. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, azadusura ku bw’iyo mpamvu. Ibi bibaye nyuma y’aho mvuganye na we nti muvandimwe wanjye, Igihugu cyacu kiri mu bihano ariko dufite gahunda yo guharanira ko buri muturage abona umuriro w’amashanyarazi aho yaba ari hose.

Perezida Kagame ni bwo yavuganaga n’inshuti ze atuzanira miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika. Ni muri urwo rwego, icyo ari cyo gikorwa remezo azaza gutaha.”

Perezida Mnangagwa n’umunezero mwinshi, yavuze ko mu gihe gito kiri imbere buri muturage wese azaba yagejejweho umuriro w’amashanyarazi aho yaba ari hose mu gihugu.

Iyo gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose, ihuye n’iyo u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa mu ntego rwihaye yo kuba rwacaniye abaturage bose bitarenze mu mwaka wa 2024.

Perezida Mnangagwa yakomeje agira ati: “Iyo ugiye mu Rwanda ukareba ibyo Perezida Kagame yakoze mu bice by’icyaro, usanga biteguye neza, biri kuri gahunda. Muri icyo gihugu bakorera hamwe, barangajwe imbere na Guverinoama. Bityo, nta muryango n’umwe usigara inyuma kubera ko buri rugo rufashwa kwikura mu bukene.”

Perezida Mnangagwa yakomeje ashimangira ko hari n’umushinga wo kwagura uruganda rw’amashanyarazi akomoka ku mashyuza rwa Hangwe, na wo witezweho kongerera imbaraga ubushobozi bw’ingufu ziri mu gihugu hakemurwa ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa