skol
fortebet

Perezida Macron yababariye gafotozi wamuhohoteye

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron w’imyaka 39 y’amavuko ukomoka mu ishyaka En Marche yahaye imbazi gafotozi wari ukurikiranyeho icyaha cyo kwinjira mu buzima bw’umukuru w‘igihugu.
Nk’uko perezidansi y’Ubufaransa ibitangaza, ngo ibi Macron yabikoze mu nyungu ze. Bati“Kuri we yabikoze ngo aruhuke mu mutima. Hashize iminsi mike”
Kuva muri kanama uyu mwaka nibwo Perezida Macron yatangiye gukurikirana gafotozi aho yamuregaga kumuhohotera ndetse no kwinjirira ubuzima bwe bwite.
Ibi yabivugaga (...)

Ibi yabivugaga ashingiye ku kuba uyu gafatozi yarinjiye rwihishwa mu nzu Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte bari barimo i Marseille akabafotora. Uyu gafotozi kandi ashinjwa gukurikirana inshuro nyinshi macron n’umugore we uko basohotse akoresheje moto nyamara yarihanangirijwe inshuro nyinshi n’abarinda umutekano w’umukuru w’igihugu.

Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron, yavutse ku wa 21 Ukuboza mu 1977 mu Mujyi wa Amiens uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa. Ni we mwana w’Imfura wa Jean-Michel Macron na Françoise Macron-Nogues.

Kuwa 07 Gicurasi uyu mwaka, Emmanuel Macron yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa agize amajwi 65,5%, ahigitse Marine Le Pen wagize 34,5 %.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa