skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yahaye intashyo mugenzi we Paul Kagame mu muhango wo kwizihiza ubwigenge

Yanditswe: Thursday 01, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo yagezaga ijambo ku Barundi n’Abanyacyubahiro bitabiriye umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye Ubwigenge,Perezida Ndayishimiye yishimiye kwakira Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda,Dr.Edouard Ngirente,anamusaba kumuhera intashyo perezida Kagame.

Sponsored Ad

Ibirori by’umunsi w’ubwigenge mu Burundi byizihirijwe i Bujumbura uyu munsi aho abayobozi n’abashyitsi bakuru bahereye ku gushyira indabo ku mva y’igikomangoma Louis Rwagasore no kugera ku rubuga rw’ubwigenge.

Perezida Ndayishimiye ukomeje gushyira imbaraga mu kugarura umubano n’u Rwanda yishimiye ko Perezida Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe,Dr.Edouard Ngirente kumuhagararira muri ibi birori.

Perezida NDAYISHIMIYE yagize ati “Hari igitabo twari tumaze imyaka twandika, u Burundi n’u Rwanda, turizeye ko tugiye kugira tugisome kugira ngo dutangire igice gishya.Twizeye ko ibyakera turimo kubisoza tugiye gutangira ibishya.....

None rero,nyakubahwa Minisitiri w’intebe utujyanire ubutumwa bw’Abarundi ku nshuti zacu,Abanyarwanda bose cyane cyane indamutso yacu kuri Nyakubahwa Paul Kagame umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.Umubwire ko twishimye cyane aka karenge mwagejeje hano mu Burundi kandi kaduhaye icyizere gikomeye.Murakoze.”

Ibi birori by’imyaka 59 y’ubwigenge bw’u Burundi byitabiriwe n’abashyitsi barimo Perezida Archange Touadera wa CentreAfrique na ba Minisitiri b’intebe b’u Rwanda na Tanzania.

Hari kandi perezida wa Sena ya Kenya, intumwa zivuye mu Misiri na Congo Brazzaville.

Minisitiri Ngirente, niwe muyobozi wa mbere ukomeye w’u Rwanda ugeze mu Burundi kuva mu 2015, bibaye mu gihe ibihugu byombi biri kugaragaza umuhate mu gusubiranya umubano.

Perezida Ndayishimiye na Perezida Kagame mu gihe cya vuba bumvikanye bavuga amagambo arimo ko bashaka ko ibihugu byombi byongera kubana neza.

Uburundi n’u Rwanda byabonye ubwigenge ku itariki imwe, uyu munsi nubwo ari uw’ikiruhuko ntiwizihizwa mu birori mu Rwanda, wizihirizwa hamwe n’uwo Kwibohora uba tariki 04/07.

Mu ijambo yaraye atangaje mu kwizihiza uyu munsi mukuru w’Ubwigenge, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko nubwo igihugu cyigenga "hari Abarundi bakigendera ku marangamutima ya gikoloni, cyane cyane mu gushyira imbere amacakubiri.

Avuga ko ubutegetsi bwe burimo burafasha "bimwe biboneka kunywanisha Abarundi, nyuma y’amabi yashyikiye Uburundi kubera ingaruka mbi z’ubukoloni".

Ati: "Kuri jewe ndaremesha Abarundi ndababwira ko birya vyabaye ari ibara...Ntihagire rero abagira umutima uhagaze ngo bizosubira...".


Minisitiri Ngirente ari kumwe na mugenzi we Alain Guillaume Bunyoni w’u Burundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa