skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yasenze Imana ayisaba imbabazi kubera ibyaha byakozwe n’Abarundi

Yanditswe: Saturday 19, Jun 2021

Sponsored Ad

Ku munsi wa kabiri w’amasengesho aari kubera mu murwa Mkuru wa politiki, i Gitega Perezida w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye,yasenze Imana ayisaba imbabazi ku byaha byakozwe n’Abarundi.

Sponsored Ad

Muri aya masengesho asozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021,Perezida Ndayishimiye yaciye bugufi imbere y’Imana ayisaba imbabazi ku byaha byakozwe n’Abarundi muri rusange.

Yagize ati “Dawe mwiza turagushimiye ko utaretse abana bawe ari bo Barundi, naho turi abahemu, ntitwari dukwiye kuza aha mu bwiza bwawe, twateshutse ku mategeko yawe, turihumanya, duhonyora uburenganzira bw’inshuti kandi tuzi ko tuvukana muri wowe Mana Mubyeyi.

Rimwe na rimwe dushukwa na Sekibi tukarenga ku mutima nama waturemanye, turabiba urwango, turangana, turatotezanya, ndetse tukanakwibagirwa tukirukira izindi Mana, mu Bapfumu, tuhumanya igihugu cyacu imbere y’abayobozi ntibabashe gukorera abo bashinzwe gukorera, turagusabye ngo uduhe umutima wo kubabarira.

Nanjye ndagushimira ko wantumye mu bantu bawe ngo mbayobore, ariko Dawe nawe urabizi ko inshingano wampaye zitoroshye. Ndagushimira ko wampaye abamfasha izo nshingano, uduhe umutima umwe dukore tuzi ko dukorera hamwe, twubaka igihugu cyawe.”

Perezida Ndayishimiye yasabye Imana guha Abarundi umutima mwiza bakareka kwihorera.

Kuwa 18 /06/ 2020 nibwo Ndayishimiye Evariste yarahiriye kuyobora Uburundi atangira manda y’imyaka 7 yatorewe asimbuye nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa