Perezida Nkurunziza yirukanye abasirikare bakuru barenga 20
Yanditswe: Tuesday 30, May 2017
Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yirukanye mu gisirikare cy’ u Burundi abasirikare bakuru bagera kuri 23.
Ubutegetsi bw’ u Burundi bwatangaje ko abirukanywe ari abahisemo kujya gushakisha ubuzima mu bindi bihugu nyuma yo kurangiza amasomo bahawe.
Abasirikare birukanywe n’ itegeko ry’ umukuru w’ u Burundi barimo abafite ipeti rya liyetena koloneli 2, aba majoro 17 harimo abaganga batatu n’aba kapitene 4.
Umuvugizi w’umukru w’igihugu Jean Claude Karerwa Ndenzako yavuze ko abo basirakare bose (...)
Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yirukanye mu gisirikare cy’ u Burundi abasirikare bakuru bagera kuri 23.
Ubutegetsi bw’ u Burundi bwatangaje ko abirukanywe ari abahisemo kujya gushakisha ubuzima mu bindi bihugu nyuma yo kurangiza amasomo bahawe.
Abasirikare birukanywe n’ itegeko ry’ umukuru w’ u Burundi barimo abafite ipeti rya liyetena koloneli 2, aba majoro 17 harimo abaganga batatu n’aba kapitene 4.
Umuvugizi w’umukru w’igihugu Jean Claude Karerwa Ndenzako yavuze ko abo basirakare bose bari bagiye gukomeza amasomo y’ ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (Masters and doctorate) mu Bubiligi, mu Bufaransa no muri Canada .
Akomeza avuga ko barangije amasomo yabo bakigumira muri ibyo bihugu bakanga kugaruka mu gihugu.
Kuva muri 2015, ubwo mu Burundi hageragejwe ihirikwa ry’ ubutegetsi bwa Nkurunziza bukaza gukomwa mu nkokora hari abasirikare bagiye baratoroka n’ abandi bagiye bajya mu butumwa mu mahanga bakigumirayo.
Bivuga ko hari ababa bajya mu mitwe irimo gushingwa ngo irwanye Leta, abandi bagatinya kugaruka mu gihugu kubera impungenge z’ umutekano wabo igihe baba bagarutse mu gihugu.
Ariko umuvugizi w’umukuru w’igihugu Jean Claude Karerwa Ndenzako avuga ko abo basirikare birukanywe mu gisirikare cy’ u Burundi ntaho bahuriye n’ ibyo
Asobanura ko impamvu rukumbi yatumye abo basirikare batagaruka mu Burundi ari uko bagiye gushaka indi mirimo ibahemba neza kurusha igirikare cyane ko bari barangije amasomo bafite impamyabumenyi zihanitse.
Leta y’ u Burundi yaherukaga kwirukana abasirikare benshi kuri iki kigero mu mwaka wa 2015 aho nabwo yari yirukanye abagera kuri 23 bashinjywa kugerageza guhirika ubutegetsi.
Ibitekerezo
Mwagirango bagaruke mubivugane ubwanyu muryamiye amajanja nimwigumire aho mwizeye umutekano naho reta yu Burundi biba byabacanze buri kintu kigira iherezo
mwhisemo neza kwigumirayo. nkurunziza we ntiyahisemo kwigumira mugihugu mutazamusimbura yagisohotsemo mwibeshye muze abereke utazi umurundi amurunda munzu!
Hari n’abo yirukanye twiganaga USA. Ariko nta difference kuko natwe leta y’u Rwanda yaratwirukanye kandi system ntiyahungabanye. Gusa mbere yo kubirukana babakuriyeho bourse, babahagarikira imishahara, ariko nyine akaze si akarima k’umuntu. Ubona akazi wakatse, kandi iyo uwakaguhaye akwirukanye uramwihorera. Nta gishya, Ni Afurika nyine.