skol
fortebet

Perezida Trump uruzinduko rwe rwa mbere yarukomereje I Vatican

Yanditswe: Wednesday 24, May 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yabonanye na Papa Francis i Vatican mu rugendo rwa mbere yagiriye mu bihugu by’ amahanga kuva mu mpereza z’ umwaka ushize ubwo yageraga ku butegetsi
Perezida Trump yageze I Vatican ari kumwe n’ umugore we Melania Trump, umukobwa we Ivanka Trump ndetse n’ umukwe we Jared Kushner.
Umubonano wa Perezida Trump na Papa Francis ubaye mu gihe wari utegerejwe n’ abatari bake cyane ko Trump na Papa Francis batabona kimwe ikibazo cy’ abimukira n’ (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yabonanye na Papa Francis i Vatican mu rugendo rwa mbere yagiriye mu bihugu by’ amahanga kuva mu mpereza z’ umwaka ushize ubwo yageraga ku butegetsi

Perezida Trump yageze I Vatican ari kumwe n’ umugore we Melania Trump, umukobwa we Ivanka Trump ndetse n’ umukwe we Jared Kushner.

Umubonano wa Perezida Trump na Papa Francis ubaye mu gihe wari utegerejwe n’ abatari bake cyane ko Trump na Papa Francis batabona kimwe ikibazo cy’ abimukira n’ ikibazo cy’ ihindagurika ry’ ikirere nk’ uko byatangajwe na BBC dukesha iyi nkuru.

Biteganyijwe ko Trump azabonana na Minisitiri w’ intebe w’ u Butaliyani mbere y’ uko yitabira inama ya OTAN iteganyijwe kubera I Bruxelles mu gihugu cy’ u Bubiligi.

Mu rugendo aherukamo muri Israeli, Trump yiyemeje gufasha Abanya Israeli n’ Abanya Palestina kugera ku mahoro.

Mu mpera z’ icyumwe gishize nibwo Perezida Trump yatangiye uru ruzinduko, arutangirira mu gihugu cy’ Arabia Soudite aho yasabye abayisilamu kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya itagondwa ziyitirira idini ya Islam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa