skol
fortebet

Perezida Trump yavuze ko igihe cyo kwihanganira Koreya ya Ruguru cyarangiye

Yanditswe: Saturday 01, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko imyaka yo kwihanganira Koreya ya Ruguru nta musaruro yagezeho yongeraho ko igihe kigeze ngo hashakwe igisubizo gikwiye.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ari kumwe na Perezida wa Koreya y’ Epfo Moon Jae in, Trump yagize ati “ Twese hamwe duhanganye n’ ubutegetsi bw’ ubugome kandi bukora nabi”
Perezida Trump yasabye Koreya ya Ruguru gushaka byihuse inzira nziza.
Perezida wa Koreya y’ Epfo, Moon yavuze ko ibiganiro na Koreya ya (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko imyaka yo kwihanganira Koreya ya Ruguru nta musaruro yagezeho yongeraho ko igihe kigeze ngo hashakwe igisubizo gikwiye.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ari kumwe na Perezida wa Koreya y’ Epfo Moon Jae in, Trump yagize ati “ Twese hamwe duhanganye n’ ubutegetsi bw’ ubugome kandi bukora nabi”

Perezida Trump yasabye Koreya ya Ruguru gushaka byihuse inzira nziza.

Perezida wa Koreya y’ Epfo, Moon yavuze ko ibiganiro na Koreya ya Ruguru bikwiriye gukomeza. Moon yavuze ko igihugu cye gikwiriye gukora impinduka mu gisirikare kugira ngo cyongere ubwirinzi.

Perezida Moon yavuze ko ikibazo cya Koreya ya Ruguru aricyo kibanzweho mu biganiro, yongeraho ko umutekano ukomeye ariwo watuma akarere ka Asia na Pacific kagera ku mahoro nyayo.

Perezida Trump yavuze ko igihugu cye kirimo gukorana na Koreya y’ Epfo n’ u Buyapani ndetse n’ abandi bafatanyabikorwa mu mfuruka z’ Isi kugira ngo hirindwe ibyabangamira abaturage.

Yagize ati “Igihe cy’ uburyo bwo kwihanganira ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru bwaraniwe, imyaka myinshi bwarananiwe. Uko kwihangana kurarangiye”

Ibi bibaye nyuma y’ aho Amerika itangaje ko yafatiye ibihano kampani zo mu Bushinwa zishinjwa gufasha Koreya ya Ruguru.

Ibi bihano ariko ngo ntabwo bifitanye isano no kugenda biguru ntege k’ u Bushinwa mu kibazo cya Koreya ya Ruguru, ahubwo ngo ni ibyafatiwe banki yo mu Bushinwa n’ abantu ku giti cyabo.

Washington (Amerika) yakomeje gusaba u Bushinwa gufatira ingamba zikarishye Koreya ya Ruguru, gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Nyakanga 2017 Perezida Trump abicishije kuri Twitter yavuze ko u Bushinwa ntacyo bwakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa