Perezida Trump yirinze guhita yerekana aho ahagaze ku kibazo cy’ ihindagurika ry’ ikirere
Yanditswe: Sunday 28, May 2017
Umuyobozi mukuru w’ igihugu cy’ u Budage Madamu Angela Merkel yatangaje ko inama ku ihindagurika ry’ ikirere yaberaga mu gihugu cy’ u Butaliyani yari igoye kandi ko yarangiye ntacyo igezeho.
Iyo nama ku ihindagurika ry’ ikirere yari yahuje ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi yasojwe igihugu cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika zidatangaje niba zizashyigikira amaserano ya Paris.
Perezida mushya w’ igihugu cy’ u Bufaransa asanga kuba ibindi bihugu bikize kurusha ibindi ku Isi bishyize hamwe (…)
Umuyobozi mukuru w’ igihugu cy’ u Budage Madamu Angela Merkel yatangaje ko inama ku ihindagurika ry’ ikirere yaberaga mu gihugu cy’ u Butaliyani yari igoye kandi ko yarangiye ntacyo igezeho.
Iyo nama ku ihindagurika ry’ ikirere yari yahuje ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi yasojwe igihugu cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika zidatangaje niba zizashyigikira amaserano ya Paris.
Perezida mushya w’ igihugu cy’ u Bufaransa asanga kuba ibindi bihugu bikize kurusha ibindi ku Isi bishyize hamwe bizatuma Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika abona ko ayo masezerano afitiye inyuma Leta zunze ubumwe z’ Amerika.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Perezida Trump yavuze ko azafata umwanzuro kuri iki kibazo mu cyumweru gitaha.
Iyo nama yagarurutse ku bijyanye n’ubucuruzi, ishimangira igitekerezo cy’ uko hakwiye kurwanywa ubucuruzi bwa nyamwigendaho, ariko kandi inibanda ku cyiswe ukwitwararika kw’ Amerika ku bijyanye n’icyo yita uburyo butabereye bwo gucuruza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *