Perezida Trump yiyemeje gutsinda intambara yo muri Afghanistan
Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yavuze ko kuvana abasirikare ba Amerika muri Afghanistan byatuma ibibanza barimo bijamo abitwaje iterabwoba.
Uyu mukuru w’ igihugu yatangaje ko mu migambi afite yashakaga gucyura abo basirikare ba Amerika, ariko mu nyuma ko yafashe icyemezo cyo kubagumishayo kugira ngo birinde amakosa nk’ ayabaye mu gihugu ca Irak.
Perezida Trump yavuze ko aho kugabanya abasirikare ba Amerika muri Afghanistan icyo gihugu azabongera
Mu kiganiro yatangiye (...)

Mu kiganiro yatangiye kuri televiziyo yavuze ko icyo Leta zunze ubumwe z’ Amerika zishyize imbere ari igifitiye akamaro Afghanistan.
Nubwo bimeze gutyo ariko Trump yaciye ku ruhande ikibazo cyo kumenya igihe Amerika izahagarikira ibikorwa byo gutera inkunga Afghanistan yirinda no gutangaza umubare w’ abasirikare Amerika iteganya kongera kubari muri Afghanistan.
Muri iki kiganiro Trump yashinje igihugu cya Pakistan gucumbikira abakora iterabwoba asaba iki gihugu kubihagarika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *