skol
fortebet

Perezida Tshisekedi aragirana ibiganiro n’imitwe ibangamiye umutekano wa Congo mbere yo kuyirwanya

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakuru b’ibihugu by’akarere bemeranyije gushyiraho ’aka kanya’ umutwe w’ingabo z’akarere wo kurasa inyeshyamba muri DR Congo zizanga kuganira no gushyira intwaro hasi.

Sponsored Ad

Abakuru b’ibihugu by’akarere bemeranyije gushyiraho ’aka kanya’ umutwe w’ingabo z’akarere wo kurasa inyeshyamba muri DR Congo zizanga kuganira no gushyira intwaro hasi.

Mu nama yabahuje i Nairobi ku mugoroba wo kuwa kane, aba bategetsi bemeje ko kuri uyu wa gatanu habanza ibiganiro iyo mitwe igirana na Perezida Felix Tshisekedi i Nairobi.

Itangazo ry’iyi nama ntirisobanura neza imitwe Tshisekedi aza kuganira nayo, mu gihe mu burasirazuba bwa DR Congo habarirwa imitwe y’inyeshyamba igera muri za mirongo.

Umutwe wa M23 ni umwe mu yateye intambwe yo kugaragaza ko wifuza ibiganiro hagati ya leta ya Congo nabo , bakagira ibyo bumvikanaho byatuma bahagarika burundu ibitero bagaba ku birindiro by’ingabo za Congo mu gace k’uburasirazuba bw’iki gihugu.

Umuvigizi wa M23 Willy Ngoma aherutse kuvuga mu itangaza makuru ko umutwe wabo uzahagararirwa mu biganiro. Icyakora yirinze kugira byinshi asobanura kuri iyo ngingo.

Ibyavuzwe muri iyi nama ntibireba na gato imitwe yitwaje intwaro ituruka mu bindi bihugu, kuko yo yategetswe kurambika intwaro ntayandi mananiza igataha iwabo.
Ibi bivuze ko mu biganiro bibahuza na Perezida wa Congo, bitareba imitwe nka RED-Tabara ikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo, FDLR ikorera muri Kivu ya ruguru, cyangwa ADF ikomeje kujujubya intara ya Ituri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa