skol
fortebet

Perezida Tshisekedi wa DRC yasubiye muri Kenya ku ganira k’umutekano w’akare

Yanditswe: Thursday 21, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Félix Tshisekedi yageze I Nairobi mu rukerera nyuma y’ibyumweru bibiri gusa avuye muri uno mugi yasinyiyemo kwinjira bidasubirwaho mu muryango wa EAC.

Sponsored Ad

Perezida Félix Tshisekedi yageze I Nairobi mu rukerera nyuma y’ibyumweru bibiri gusa avuye muri uno mugi yasinyiyemo kwinjira bidasubirwaho mu muryango wa EAC.

Ni Amasezerano yahaye Repuburika ya Demokarasi ya Congo uburenganzira bwo kwitwa umunyamuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba, yasinyiwe imbere ya Perezida Uhuru Kenyatta uwuyoboye kugeza ubu.

Uyu mutegetsi wa Congo yongeye kugenderera Kenya nyuma y’iminsi mike nanone akubutse mu nama nto y’aka karere yiga ku mutekano yahurije hamwe abakuru b’ibihugu Yoweri Museveni wa Uganda na President Paul Kagame w’u Rwanda.

Amakuru yatangajwe n’ubunyamabanga bwa Congo Kinshasa avuga ko uruzinduko rwa Perezida wabo rugamije gusubukura ibiganiro ku mutekano muke uvugwa mu burasirazuba bwa Congo, nk’uko inama iheruka yahuje abakuru b’ibihugu ba EAC yabyanzuye.

Ubunyamabanga bwa Tshisekedi bwavuze ko kandi abakuru b’ibihugu 5 bya EAC bazagira uruhare no gutanga ibitekerezo mu nama nto y’umutekano igiye guhuza Congo na Kenya.

Muri abo, Perezida w’Uburundi Ndayishimiye nawe yamaze kuger muri kenya kwitabira iyi nama nto ku mutekano w’akarere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa