skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yageze I Goma guhumuriza abagizweho ingaruka n’ikirunga cya Nyiragongo

Yanditswe: Sunday 13, Jun 2021

Sponsored Ad

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bw’iki gihugu kureba ibyangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu minsi ishize.
Kuwa 22 Gicurasi 2021 nibwo mu masaha y’umugoroba ikirunga cya Nyiragongo cyarutse,hanyuma amahindure yacyo atemba agana mu mujyi wa Goma bituma abantu benshi bakwira imishwaro barimo abasaga ibihumbi 8000 bahungiye mu Rwanda.
Tshisekedi yageze i Goma aherekejwe n’umugore we Dénise Nyakeru kuri uyu wa (...)

Sponsored Ad

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bw’iki gihugu kureba ibyangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu minsi ishize.

Kuwa 22 Gicurasi 2021 nibwo mu masaha y’umugoroba ikirunga cya Nyiragongo cyarutse,hanyuma amahindure yacyo atemba agana mu mujyi wa Goma bituma abantu benshi bakwira imishwaro barimo abasaga ibihumbi 8000 bahungiye mu Rwanda.

Tshisekedi yageze i Goma aherekejwe n’umugore we Dénise Nyakeru kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena mu masaha y’umugoroba mu rwego rwo gusura no gutanga ihumure ku baturage bahuye n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, yakiriwe n’abayobozi benshi b’amashyaka ya politiki ndetse n’abakozi bo muri perezidansi.

Biteganyijwe ko azasura ibyangijwe n’amahindure mu bice byegereye ikirunga na Goma, ashobora kandi kujya i Sake no mu yindi mijyi aho abimuwe bahungiye.

Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryahitanye abantu 32, risenya inzu zirenga 3500 hanyuma abantu bagera ku bihumbi 400.000 bava mu byabo bitewe n’iryo ruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa