skol

Perezida Tshisekedi yijeje ibitangaza Abanyekongo mu gutangira kwiyamamaza

Yanditswe: Monday 20, Nov 2023

featured-image

Kuri iki cyumweru, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi, yatangiye kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu,kuri sitade Martyrs yari yuzuye abantu mu murwa mukuru Kinshasa.

Yasabye abatora kumuha indi manda yo gushimangira ibyo yagezeho ndetse yemeza ko yiteguye no gupfira abanyekongo.

Abatora barenga miliyoni 43 biyandikishije nibo bemerewe kwitabira amatora rusange n’amatora ya perezida yo ku ya 20 Ukuboza.

Tshisekedi, ufite imyaka 60, wageze ku butegetsi mu mwaka wa 2018 nyuma y’amatora atavugwaho rumwe, arashaka indi manda nyuma y’imyaka itanu mibi ku butegetsi.

Mu ijwi riranguruye imbere y’imbaga y’abaturage b’igihugu cye bsaga ibihumbi 80 bari buzuye muri iyi stade,Tshisekedi yavuze ko yiteguye gukoresha ingufu zose afite mu kubaka Congo bundi bushya abasaba kumuhundagazaho amajwi mu matora.

Yagize ati ” Njyewe umukandida wanyu numéro 20, njyewe Perezida wa Repubulika nimumenye ko kugeza mpfuye ntazigera ntezuka ku kubakunda, gukunda igihugu cyanjye, nzatanga ubuzima bwanjye ku bwa Congo.”

Perezida Tshisekedi yabwiye iyi mbaga ko yatanze uburezi bw’ibanze ku buntu kandi ateganya gutangiza vuba ubuvuzi rusange ku buntu.

Tshisekedi yagize ati: "Mu myaka ibiri gusa twashoboye gukora ibyo bikorwa byose mwabonye, ​​ariko dushobora gukora neza cyane.Muntore kugira ngo nshimangire ibyo twamaze kugeraho".

Yongeyeho ko imyaka ibiri ya mbere yamaze ku butegetsi yagonzwe n’amasezerano yo kugabana ubutegetsi n’uwahoze ari perezida Joseph Kabila.

Ati: "Abandi bazaza batangirire ku busa, ni byiza gukomeza ibyo twatangiye".

Manda ya mbere ya Tshisekedi yaranzwe n’ibibazo by’ubukungu, icyorezo cya COVID-19, icyorezo cya Ebola ndetse n’umutekano muke uhoraho, cyane cyane mu burasirazuba bw’iki gihugu aho umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye kwigarurira uduce twinshi bituma abasaga miliyoni bahunga.

Ntawakwibagirwa ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge n’abandi bose bavuga ikinyarwanda n’ibindi.

Perezida Tshisekedi ahanganye n’abarimo Fayulu watangiriye kwiyamamaza ahitwa Bandundu,muri 400km (249 miles) uvuye i Kinshasa.

Yiyamamaza,Fayulu uhabwa amahirwe menshi kurusha abandi bakandida bahanganye na Tshisekedi,yagize Yatangaje ati: "Igihe kirageze cyo kubaka Kongo itajegajega, Kongo ikomeye, Kongo iteye imbere".

Igihe niki cyo guhuza amajyaruguru, amajyepfo, iburasirazuba, iburengerazuba no hagati mu gihugu. Ubu ni cyo gihe cyo kugarura (Congo) mu mwanya mwiza muri Afurika no ku isi. ”

Katumbi nawe uhabwa amahirwe yo gutsinda Tshisekedi aratangira kwiyamamaza uyu munsi.

Abanyekongo bamwe ntibizeye ko ibizava mu matora bizaba ari ukuri nkuko babitangarije Africanews.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa