Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gicurasi 2018 nibwo hamenyekanye ko Perezida Kim Jong Un na Perezida w’ Ubushinwa Xi Jinping bahuriye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’ Ubushinwa.
Ni uruzinduko rutunguranye habura iminsi mike ngo Perezida Kim Jong un na Donald Trump Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika bahure nk’ uko byatangajwe na televiziyo y’ Ubushinwa CCTV.
Iyi televiziyo yerekanye abagabo babiri batembera hafi y’ inyanja baganira ndetse mu mugi wa Dalian.
Ibiro ntaramakuru by’ Abashinwa byatangaje ko aba baperezida bahuye ku wa Mbere tariki 7 Gicurasi 2018 no kuri uyu wa Kabiri.
Kim Jong-un yaherukaga gusura mu Bushinwa mu mpera za Werurwe uyu mwaka.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’ iminsi mike Perezida Kim Jong Un asuye Perezida Kim Jong Un asuye Koreya y’ Epfo mu mugihe hari hashize imyaka 60 nta muyobozi wa Koreya imwe usura indi Koreya.
Muri urwo ruzinduko rw’ amateka Perezida Kim Jong un yatangiye ko agiye gufunga agace Koreya ya Ruguru ikorera ibitwaro kirimbuzi ariko nacyo ipfa na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ntabwo haramenyekana icyo Kim Jong un yaganiriye na Perezida Xi Ping w’ Ubushinwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *