skol
fortebet

Perezida wa Tunisia na Museveni bari k’ urutonde rw’ abaperezida ba Afurika bakuze kurusha abandi

Yanditswe: Sunday 29, Apr 2018

Sponsored Ad

Ku ifoto ubanza ni Perezida wa Tunisia, ukuriwe na Perezida Buhari wa Nigeria, na Museveni wa Uganda na Paul Mbia wa Cameroun

Mu mpera z’ icyumweru gishize mu nama Kofi Annan wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’ umuryango w’ abibumbye yasabye urubyiruko rw’ Afurika ubwo hasozwaga inama y’ abaharanira impunduka mu isi ‘world changers summit’ kutemera ko abanyapolitiki bakuze bakomeza kuyobora.

Sponsored Ad

Yagize ati “Abanyapolitiki ba Afurika bakwiye kwiga kuva ku butegetsi nibura bagize imyaka 70, ahuwo ubutegetsi bwacu bupakiyemo abasaza. Twatera imbere gute? Harimo n’ abafite imyaka 80 bakiri ku butegetsi.”

Abaperezida barengeje imyaka 70 bakiri ku butegetsi barimo Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti ugize imyaka 71, Isaias Afwerki wa Eritrea ufite72, Yoweri Museveni wa Uganda na Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali bombi bafite 73, Omar al-Bashir wa Sudan, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Denis Sassou Nguesso wa Congo brazaville bafite.

Abandi barimo Muhammadu Buhari wa Nigeria na Minisitiri w’ Intebe Barnabas Sibusiso Dlamini wa Swaziland na Thedore Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea bafite 75.

Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Evaristo Carvalho wa São Tomé ,Príncipe, Hage Geingob wa Namibia na Alassane Ouattara wa Cote d’ Ivoire bafite imyaka 76, naho Peter Mutharika wa Malawi afite 77.
Alpha Condé wa Guinea afite 80, Abdelaziz Bouteflika wa Algeria afite 81, Paul Biya wa Cameroon afite 85 na Beji Caid Essebsi uyoboye Tunisia kuva 2014 afite imyaka 91.

Muri aba baperezida bakuze barimo abamaze imyaka irenga 20 ku butegetsi banahinduye itegeko nshinga ry’ ibihugu byabo bakuramo umubare wa manda n’ umubare w’ imyaka y’ ubukure Perezida atagomba kurenza akiri ku butegetsi.

Perezida Museveni wa Uganda w’ imyaka 73 igihugu cye cyakuyeho inzitizi y’ umubare wa manda ariko ingingo y’ uko Perezida wa Uganda adakwiye kurenza imyaka 75 akiri ku butegetsi iramuzitira. Iki gihugu kirimo kwiga ku ngingo yo gukuraho imyaka y’ ubukure Perezida wa Uganda adakwiye kurenza.

Ibitekerezo

  • Ndibuka Museveni ukuntu yari mwiza muli 1980,akiri muto.Twese tumara igihe gito ku isi tugasaza,tugapfa.Umwami wa Persia witwaga Artaxerxes yigeze kwitegereza abasirikare be ararira.Bamubajije impamvu arira,arababwira ati:"Aba basore bose nta numwe uzaba akiriho mu myaka 100".Gusa nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,abantu bashaka imana kandi bagakora ibyo idusaba,nukuvuga abizera Yesu,bazazuka ku munsi w’imperuka,imana ibahembe kubaho iteka muli paradizo.Niba nawe ushaka kuzuka ukabona ubwo buzima bw’iteka,shaka imana cyane,ureke kwibera mu byisi gusa,kuko abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana,ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Ikibabaje nibo benshi.

    munyemana biratangaje ukuntu wandika Museveni ugatangiza inyuguti nkuru ariko wajya kwandika Imana ukandika ngo imana. uri umuswa rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa