skol
fortebet

Perezida wa Ukraine yasabye Putin kwicarana muri metero zitarenze 30 bakaganira

Yanditswe: Friday 04, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine , Volodymyr Zelenskyy yasabye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kumuha umwanya bakicarana bakaganira ku buryo bwo guhosha intambara imaze icyumweru mu gihugu cye.
Uyu mukuru w’igihugu usumbirijwe n’ibitero by’Uburusiya bimaze icyumweru kirenga,yahishuye ko yifuza kuganira na Putin watangije iyi ntambara ndetse usa n’utiteguye kuyihagarika.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kane,Perezida Zelensky yagize ati “Nkeneye kuvugana na Putin, Isi yose ikeneye kuganira (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine , Volodymyr Zelenskyy yasabye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kumuha umwanya bakicarana bakaganira ku buryo bwo guhosha intambara imaze icyumweru mu gihugu cye.

Uyu mukuru w’igihugu usumbirijwe n’ibitero by’Uburusiya bimaze icyumweru kirenga,yahishuye ko yifuza kuganira na Putin watangije iyi ntambara ndetse usa n’utiteguye kuyihagarika.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kane,Perezida Zelensky yagize ati “Nkeneye kuvugana na Putin, Isi yose ikeneye kuganira na Putin, nta bundi buryo bwo guhagarika iyi ntambara.”

Yakomeje agira ati “Putin, ngwino twicarane muri metero zitarenze 30.”

Ibitero Putin yatangije muri Ukraine mu minsi ishize, bigamije gukuraho ubutegetsi yise ubw’aba-Nazi ashinja gutoteza no kwica abaturage muri Ukraine.

Zelenskyy yasabye u Burayi kumufasha ikirere cya Ukraine kikagirwa ahantu hakomye, bitaba ibyo bakamuha indege z’intambara nk’uko Aljazeera yabitangaje.

Ati “Niba mutampaye ubushobozi ngo mfunge ikirere, ngaho mumpereze indege. Umunsi tuzaba twatsinzwe, Imana ibiturinde, ubwo mwitegure ko hazakurikiraho Latvia, Lithuania na Estonia. Ndababwiza ukuri.”

Hari amakuru avuga ko intumwa za Ukraine n’Uburusiya zirahurira bwa kabiri muri Belarus mu biganiro byo gushaka kumvikana.

Kimwe mu by’ibanze ubu Kyiv isaba ni inzira ku basivile bifuza guhunga uduce turi kuberamo imirwano.

Ibi ni ibivugwa n’umwe mu ntumwa za Ukraine zigiye muri ibi biganiro Davyd Arakhamia.

Abantu bahunze Ukraine bageze kuri miliyoni imwe mugihe ibisasu by’imizinga, indege z’abarusiya, n’abasirikare bikomeje gushegesha imijyi myinshi mu majyepfo.

Sergei Lavrov, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, avuga ko ibyo bo bifuza ari:

"Kuvana intwaro" muri Ukraine no "kuyivanamo aba-Nazi"

Crimea - Ko Kyiv yemera ko uyu mwigimbakirwa wigaruriwe na Moscow mu 2014 ari ubutaka bw’Uburusiya

Ko uduce tubiri Donetsk na Luhansk two mu burasirazuba bwa Ukraine, natwo Kyiv itwemera nka repubulika zigenga

Ni ibiki byabaye ejo kuwa kane?

Ingabo z’Uburusiya zafashe umujyi wa Kherson mu majyepfo. Niwo mujyi wa mbere munini ufashwe n’abarusiya.

Abantu barenga miliyoni imwe bamaze guhunga kuva kuwa kane ushize, nk’uko bivugwa na ONU, abarenga 500,000 bahungiye muri Pologne.

Iperereza ku bishobora kuba ari ibyaha by’intambara ryatangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rw’i La Haye.

Imijyi myinshi ikomeje kuraswaho irimo Mariupol - aho umukuru wawo yavuze ko inkomere zitari gufashwa kubera ibisasu birimo kuraswa ubudakuraho.

Minisitiri Sergei Lavrov yavuze ko intambara ya gatatu y’isi yaba kirimbuzi, ariko ko atari ikintu Abarusiya bari gutekereza.

Umurwa mukuru Kyiv, ukomeje kugenzurwa na leta, nubwo ukomeje kuraswaho ibisasu byinshi kandi imodoka nyinshi z’intambara z’Uburusiya zikaba ziri hafi yawo - Amerika ivuga ko zitakomeje kuko zabuze ibitoro.

Ibiro bikuru by’ingabo za Ukraine uyu munsi byavuze ko hafi abasirikare 9,000 b’Uburusiya bishwe cyangwa bakomerekeye muri iyi mirwano.

Bivuga kandi ko ingabo za Ukraine zangije:

ibifaru 217

intwaro 90 zirasa imizinga

kajugujugu 31

indege zindi 30

Uburusiya, kuwa gatatu ku nshuro ya mbere bwatangaje umubare w’ibyo bwatakaje muri Ukraine, buvuga ko abasirikare 498 bapfuye, naho 1,600 bakomeretse.

Buvuga ko bwo bwishe abasirikare "n’impirimbanyi" 2,870 ba Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa