skol
fortebet

Perezida wa Vietnam yakiriye Mushikiwabo baganira no kuri kanditatire ye muri OIF

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yaganiriye na mugenzi we wa Vietnam ku mubano w’ibihugu byombi, anakirwa na Perezida w’iki gihugu bavugana kuri kandidatire ye yo kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Sponsored Ad

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri Mushikiwabo, yagaragaje ko ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahganga wa Vietnam, Pham Binh Minh, mu murwa mukuru Hanoi, bavuze ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye kandi ko byombi bihuje icyerekezo.

Yagize ati “Vietnam n’u Rwanda byumva kimwe gahunda yo kwigira no kumva ko ari iby’ingenzi kongerera ubushobozi abaturage bacu. Mugenzi wanjye twagiranye ibiganiro byiza ku bufatanye mu by’ubuhinzi, ubufatanye mu by’ingendo z’indege, ubucuruzi, ikoranabuhanga no guhugura abakozi.”

Uruzinduko rwa Minisitiri Mushikiwabo, wabaye n’umwanya wo kubwira Vietnam ibijyanye na gahunda ze zo kwiyamamariza kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Vietnam akaba ari kimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Kuri konti ya Twitter itangarizwaho ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Mushikiwabo, handitse ko Perezida Tran Dai Quang wa Vietnam, yashimye kandidatire ye kubera icyerecyezo afitiye OIF.

Mu kwiyamamaza, Minsitiri Mushikiwabo ashyize imbere ko naramuka atowe azazamura ururimi rw’Igifaransa, azahanga imirimo mu rubyiruko, azongerera Umuryango wa OIF icyizere ugirirwa hakabaho no gusangizanya ubunararibonye.

Igifaransa ni ururimi rw’ubutegetsi muri Vietnam, dore ko iki igihugu cyanakolonijwe n’u Bufaransa.


Perezida wa Vietnam, Tran Dai Quang yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo baganira kuri kandidatire ye muri OIF

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Vietnam, Pham Binh Minh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa