Perezida Zelensky agiye gukorera urugendo rwa mbere hanze ya Ukraine kuva atewe n’Uburusiya
Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2022

Hari amakuru avuga ko Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine ari gutegura gusura Washington kuri uyu wa gatatu, kandi ko ashobora kubonana na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rwaba rubaye urugendo rwe rwa mbere hanze y’igihugu kuva igitero cy’Uburusiya gitangiye mu kwa kabiri.
Zelensky kandi ashobora no kugeza ijambo ku nteko ishinga amategeka imitwe yombi yateranye, nk’uko umutegetsi wa Amerika utavuzwe izina yabibwiye ibinyamakuru.
Ubutegetsi ntiburemeza ku mugaragaro (...)

Ubutegetsi ntiburemeza ku mugaragaro uru rugendo cyangwa imyiteguro yarwo.
Urugendo rushobora kubamo ibibazo by’umutekano bisobanura ko rushobora guhinduka mu kanya gato.
Mu ibaruwa yanditse ejo ku wa kabiri, umukuru w’inteko ishingamategeko,umu-Democrate Nancy Pelosi,yasabye abadepite n’abasenateri kwitaba kuri uyu wa gatatu mu ijoro.
Nta busobanuro atanze, yanditse ati: "Ndabinginze mwitabire igikorwa kidasanzwe cyibanda cyane cyane kuri demokarasi”.
Perezida Zelensky akunze kwakira abategetsi baturutse hanze mu murwa mukuru Kyiv, kandi akunze gusura ngabo ziri ku rugamba muri Ukraine.
Ejo ku wa kabiri, yakoze urugeno rutatangajwe ku rubuga rw’intambara mu mujyi wa Bakhmut.
BBC
Ibitekerezo
Nasi Perosi ntakiri perezidante winteshingamatego ya USA yareguye kuko baratsinzwe mu matora yubushize mujye mwita cyane nkukuru mwandika